Abakozi b’Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, bifatanyije n’ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza bihaniza abacukura amabuye y’agaciro mu buryo bwangiza ibidukikije cyane cyane abiyise Imparata.
Ni mu bukangurambaga bw’uru rwego bugamije gukangurira abantu kumenya amategeko arinda ibidukikije buri gukorerwa hirya no hino mu Rwanda.
Si bwo gusa bukorwa ahubwo baboneraho no kwakira no gukemura ibibazo bireba ubugenzacyaha, ibindi bigashyikirizwa inzego zibishinzwe.
Léonard Sekanyange Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu muri Gatsibo yabwiye abaturage ko bidakwiye ko bishora mu byaha birimo n’ibikorerwa ibidukikije kuko ababikora bizabagaruka.
Avuga ko abacukuzi batemewe bitwa Imparata n’abandi bakora ubucuruzi butemewe bagiye guhagurukirwa bikomeye.
Sekanyange avuga ko abo bantu bibasiye umusozi w’ahitwa i Matunguru.
Rutaro Hurbert umuyobozi w’Ubugenzacyaha mu Ntara y’Uburasirazuba yabwiye abacukura muri buriya buryo ko uretse no kuba bitemewe n’amategeko, ahubwo bishyira n’ubuzima bwabo mu kaga.
Avuga ko hari benshi babisizemo ubuzima kandi bigikomeje, abasaba kubireka.
Ati: “ Mucukura mu buryo butemewe n’amategeko mugashyira ubuzima bwanyu mu kaga kandi abagize amahirwe ntibahagwe, iyo bafashwe bagezwa imbere y’amategeko. Nimureke gukora ubwo bucukuzi kandi ntacyo muzahomba.”
Abaturage bashimye ko RIB iba yabegereye ngo ibahugure, bamwe muri bo baboneyeho umwanya wo kuyigezaho ibibazo, ibiha umurongo ibindi biharirwa inzego z’ibanze bireba.
Ubu bukangurambagakuri uyu wa Gatatu taliki 16, Kanama, 2023 burakomereza mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Rwinkwavu