Ubwo bajyaga ku bitaro bya Kiziguro gusura umubyeyi wabo wahajyanywe n’ubuyobozi bw’Umurenge ngo avurwe, abana ba Mukandoli Ange babwiwe ko atari buhabwe indi miti kuko iya mbere itishyuwe.
Abaganga bababwiye ko bahaye umubyeyi wabo imiti ifite agaciro ka Frw 16,000.
Abo bana b’uyu mukecuru bashima ko ubuyobozi bwari bwagize neza bujyana umubyeyi wabo kwa muganga ariko bakavuga ko kuba butishyuye iyo miti byatumye adahabwa indi kandi atarakira.
Yaba Celestin Kabayiza n’umuvandimwe we Aimable Sibomana bavuga ko bitari bikwiye ko ubuyobozi busiga kwa muganga umuntu urembye, atanishyuriwe imiti.
Kabayiza ati: ” Twagezeyo dusanga serum bari bamushyizemo yashize, tubasabye kumwongera indi miti, baraduhakanira batubwira ko hari indi miti itishyuwe n’abamuzanye”.
We na mukuru we babwiye Taarifa Rwanda ko bahise bajya ku Biro by’Umurenge kubibwira ubuyobozi no kuganira nabo icyakorwa, ariko ntibahasanga Gitifu.
Uwo bahasanze yababwiye ko Gitifu yagiye, abasaba kuzagaruka kuri uyu wa Kane.
Sibomana avuga ko Nyina ( Mukandoli) arwajwe n’umukazana we witwa Kayitesi.
Asaba ubuyobozi n’abandi bafite umutima mwiza kubafasha kwishyura iyo miti no gufasha uwo mubyeyi wabo kugarura ubuzima.
Ku byerekeye inkunga y’ibiribwa bahawe n’ubuyobozi, avuga ko bahawe ibilo 5 by’ifu ya kawunga, ibilo 3 by’umuceri, matola na litiro 2 z’amata.
Icyifuzo cyabo ni uko imiti yagenewe uwo mubyeyi yakwishyurwa bityo agahabwa indi.
Taarifa Rwanda itegereje kumva icyo ubuyobozi bw’Umurenge wa Kiziguro buvuga kuri iki kintu.