Kenya: Havutse Indi Midugararo Nyuma Y’Urupfu Rw’Intiti

Albert Ojwang yapfuye mu minsi mike ishize.

Urupfu rw’umwarimu wa Kaminuza witwa Albert Ojwang wari usanzwe wandika kurii murandasi waguye muri kasho ya Polisi ntiruvugwaho rumwe rwateje indi midugararo mu baturage. Barashinja Polisi kumwica, yo ikavuga ko ari we wakubise umutwe we ku rukuta bikamuhitana…

Mu gihugu nka Kenya aho abaturage batizera ibikunze gutangazwa na Leta n’inzego zayo, kwemera iby’uko uriya mugabo yakubise umutwe we ku rukuta agapfa, ntibihabwa amahirwe menshi.

N’ikimenyimenyi, abaganga basuzumye umurambo we basanze ahubwo hari ikintu yakubiswe kitatangajwe icyo ari cyo, kikaba ari cyo cyamuhitanye.

Ibyavuye mu igenzura ry’abo baganga byatangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki 10, Kamena, 2025.

- Kwmamaza -

Yapfuye yari amaze iminsi mike afungiye muri kasho ya Polisi ikorera ahitwa Homa Bay mu Burengerazuba bwa Kenya avugwaho gutangaza ibinyoma mu nyandiko yavugaga ku muyobozi wungirije wa Polisi ya Kenya yacishije ku rukuta rwa murandasi.

Nyuma y’uko abaganga batangaje ibyo babonye mu isuzuma bakoze, Polisi yasohoye irindi tangazo rivuguruza irya mbere rivuga ko iby’uko yiyahuye bitakiri byo.

Umwe mu baganga bamusuzumye witwa Bernard Midia yavuze ko iby’uko uriya mugabo yiyahuye bidahuje n’ukuri.

Ati: “ Twamusanzeho ibikomere byinshi ku mutwe, ijosi barivunye n’ahandi ku mubiri we hari ibikomeye, ibintu biduha ibimenyetso by’uko yapfuye hari abandi babigizemo uruhare”.

Indi ngingo ikomeye abantu baheraho bavuga ko yakorewe ibya mfura mbi ni uko nyuma yo gufatwa, yavanywe mu Burengerazuba bwa Kenya yoherezwa muri Nairobi mu ntera ya Kilometero 250 bidategetswe n’urukiko.

Yari umwanditsi.

Nyuma y’uko urupfu rumenyekanye ku rwego rw’igihugu, bamwe mu baturage biganjemo urubyiruko n’abandi bakora muri za Kaminuza batangiye kwigaragambya babyamagana.

Barigaragambya bavuga ngo ‘Nimurekere aho kutwica’ ndetse no ku mbuga nkoranyambaga batangiye kubyamagana bakoresheje intero(hashtag) bise #JusticeForAlbertOjwang.

Ibi byadutse nyuma y’umwaka ushize muri Kenya habaye indi myigaragambyo y’abaturage bamaganaga umusoro bavugaga ko washyizweho ugamije kubapyinagaza kandi basanzwe bakennye.

Byadutse kandi nyuma y’inkuru icukumbuye BBC yakoze yerekana mu mashusho uko Polisi yishe abasore n’inkumi bari baje muri iriya myigaragambyo bamagana iby’uwo musoro, ibica nta ntwaro bitwaje cyangwa ngo babe bateje akaga ako ari ko kose.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version
pintoto