Kardashian Yamaganye Guhohotera Abimukira Mu Gihugu Cye

Umunyamideli w’icyamamare uri mu bakomeye kurusha ahandi, Kim Kardashian, yamaganye ibyo gufata no kwirukana abimukira batagira ibyangombwa muri Los Angeles biri gukorwa n’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (ICE), agaragaza ko uburyo bari gufatwamo ari ubugome.

Ibyo avuga biri gukorerwa muri Leta ya California.

Ku rubuga rwe rwa Instagram akurikinwarwaho n’abarenga abarenga miliyoni 350 niho yatangarije ibyo kwamagana no kurwanya abo bantu.

Yanenze uburyo ICE irimo kwirukana abimukira ikoresheje “ubugome budakwiriye abantu”.

- Kwmamaza -

Avuga ko hari uburyo bwiza bushoboka bwo guhangana n’ikibazo cy’abimukira bitabaye ngombwa ko babakorera ibya mfura mbi.

Kim Kardashian ati: “Kuba ICE [ikigo gishinzwe abamukira] ishinzwe kurinda abaturage no kwirukana abanyabyaha ni byiza ariko iyo tubonye abantu bakora batikoresheje, bajyanwa batandukanye n’imiryango yabo nk’aho ari abicanyi, tugomba kuvuga. Tugomba gukora ikiri cyo”.

Avuga ko yakuriye muri  Los Angeles kandi abanye  neza n’abandi.

Icyo gihe abo bantu babanaga n’umuryango we bari abantu beza b’ inshuti, abaturanyi basangiye n’abandi ubuzima bw’aho hantu.

Ati: “…Twese tugomba kuvuga igihe uburenganzira bwabo buhohoterwa.”

Guhera mu Cyumweru gishize, Perezida Trump yatangiye uburyo bwo kwirukana abantu baba muri California batabifitiye uburenganzira, ikintu atumvikanyeho na Guverineri wayo witwa Gavin Newsom.

Amaze kubona ko bikomeye, yoherejeyo  abasirikare benshi ngo bafashe Polisi y’aho muri icyo gikorwa ariko kugeza n’ubu ntikirahosha ahubwo cyadutse no mu yindi mijyi  na za Leta zindi zigize Amerika.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version
pintoto