Gatsibo: Umukecuru Mukandoli Yajyanywe Kwa Muganga Ahabwa Ibiribwa

Bimwe mu byo baremeye uyu mubyeyi

Mu masaha ashyira igicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 10, Kamena, 2025 ubuyobozi bw’Umurenge wa Kiziguro mu Karere ka Gatsibo bwajyanye kwa muganga umukecuru Mukandoli Ange Taarifa Rwanda yari imaze iminsi ikorera ubuvugizi.

Uyu mubyeyi, ubana n’uburwayi amaranye hafi umwaka, yari amaze igihe atakambira abahisi n’abagenzi ko uburwayi n’inzara bigiye kumuhitana.

Iwe mu Mudugudu wa Bigugu mu Kagari ka Ndatemwa, muri Kiziguro ahabana na bucura bwe witwa Célestin Kabayiza w’imyaka 30, ariko utagira akazi.

Mu mpera z’Icyumweru gishize nibwo Taarifa Rwanda yamenye ibibazo bye, biratangazwa.

- Kwmamaza -

Abasomyi bacu bahise bisuganya bamubonera ibyo kuba ashyize ku ziko ariko biza kurangirana n’impera z’icyo cyumweru.

Ku wa Mbere  mu ma saa yine nibwo ubuyobozi bw’Umurenge bwamusuye ariko ntibwagira icyo bumushyira, gusa bumwizeza ko hari icyo azabona ‘bidatinze’.

Inkuru zacu zakurikiyeho zahwituye ubuyobozi bw’uyu Murenge bituma bumuremera ibyo kurya n’ibikoresho bike byo mu rugo ngo abone icyo arya by’igihe gito.

Nubwo igitutu cy’itangazamakuru kitashimishije abayobozi mu nzego z’ibanze, cyagiriye akamaro uwo mubyeyi kuko yaraye ajyanywe kwa muganga, ndetse abona n’ibyo biribwa.

Ni intambwe nziza ariko ikwiye gukurikirwa n’ingamba zirambye zo kwita kuri uyu mubyeyi, ufite uburwayi n’abana bakuru ariko bakennye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version
pintoto