Emmanuel Macron yatangaje ko agiye gusuzumira hamwe n’abanyamategeko uko abana bafite munsi y’imyaka 15 y’amavuko batakwemererwa gukoresha imbuga nkoranyambaga.
Iki gitekerezo gifitwe kandi n’Ubugereki na Espagne, ibihugu bivuga ko kuba abana bakiri bato cyane bakoresha imbuga nkoranyambaga biha uburyo abagizi ba nabi bwo kubatoza imico mibi irimo ubusambanyi n’ubwicanyi.
Mu Bufaransa bavuga ko kubuza abana gukoresha izo mbuga bakiri bato bizatuma batagira aho bahurira n’abantu bashobora kubagurishaho ibintu bibi birimo n’ibyuma byo gutera abantu.
Macron yavuze ko niba ibindi bihugu bigize Ubumwe bw’Uburayi bidakumiriye ibyo bintu, ngo bitore amategeko abuza ko abana bakoresha izo mbuga bakiri bato cyane, igihugu cye kigiye kubyikorera.
Icyemezo cya Macron kije nyuma y’uko hari umwana uherutse gutera umwarimu icyuma aramwica.
Ubwo bwicanyi bwabereye ahitwa Nogent, Haute-Marne.
Kuri Radio yitwa France 2, Perezida Macron yavuze ko igihugu cye kidashobora gukomeza gutegereza ko itegeko rikumira ibyo bintu rizava mu Nteko ishinga amategeko y’Uburayi kuko yo iri kubigendamo biguru ntege kandi bimaze gufata indi ntera.
Yavuze ko mu gihugu cye hagiye gushyirwaho uburyo bugenzura imyaka y’umuntu ushaka kugura icyuma agitumije ku masoko akorera kuri murandasi, ibi kandi bikazaba ku muntu ushaka kureba amashusho y’urukozasoni.
Macron ati: “ Ntidushaka ko umwana uri munsi y’imyaka 15 yongera kugurira icyuma kuri murandasi. Tugiye gushyiraho ibihano bikomeye birimo amande aremereye no kubuza ikoranabuhanga rimwe na rimwe gukora”.
Yahise asaba Minisitiri w’Intebe François Bayrou gukora uko vuba na bwangu ibyo byemezo bigatangira gushyirwa mu bikorwa.
Ibihugu byateye imbere bihanganye n’ibibazo biri kugaragara cyane cyane mu bana bitewe n’ikoranabuhanga.
Mu Bwongereza naho abarezi baherutse kwandika basaba ababyeyi kudaha abana babo telefoni zitwa smartphones kuko zibarangaza zikadindiza imikurire y’ubwonko n’ubwenge bwabo.
Ababyeyi bo muri iki gihugu bavugwaho gukora ikosa ryo kugurira abana babo izo telefoni, bakazibaha nk’ishimwe ry’uko batsinze neza amasomo.
Byaragaragaye ko n’abana bafite imyaka itandatu bahabwa telefoni zigezweho zo mu bwoko bwa iPhones.