U Rwanda Rwohereje Indi Nkunga Muri Gaza

Ni inkunga ya Toni 40

Binyuze ku bwami bwa Jordania, Leta y’u Rwanda yoherereje abanya Gaza inkunga y’ibiribwa n’imiti. Ni inkunga ya toni 40 z’ibiribwa n’imiti igenewe gufasha abaturage ba Gaza bafite ibibazo byo kubona imiti n’ibiribwa byo kubaramira muri iki gihe kibakomereye.

Abaturage ba Gaza bari mu bantu bafite ibibazo byatewe ahanini n’intambara yadutse muri aka gace nyuma y’igitero Hamas yagabye muri Israel tariki 07, Ukwakira, 2023.

Cyahitanye abantu 1,200 abandi 250 bajyanwa bunyago bikozwe na Hamas.

Intambara ihamaze igihe yatumye abaturage babura imiti n’ibiribwa bihagije kugira ngo abana, abagore, abageze mu zabukuru n’abandi bavurwe kandi babone ibiribwa biboneye.

Itangazo ryatanzwe na Guverinoma y’u Rwanda rivuga ko iyo nkunga iri mu bufatanye mpuzamahanga bwo gutanga umusanzu wo kwita ku baturage ba Gaza babayeho nabi kubera intambara batagizemo uruhare.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version
pintoto