Sentore Lionel waririmbye imwe mu ndirimbo zacuranzwe cyane mu mwaka wa 2024 mu gihe cyo kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi( yari Paul Kagame) agiye kumurika alubumu iriho iyo ndirimbo n’izindi.
Mu mpera za Nyakanga, 2025 nibwo azamurikira uwo muzingo muri Camp Kigali.
Uyu muhanzi usanzwe uba mu Bubiligi avuga ko iriya Alubumu yayise “Uwangabiye” kubera uko iyo ndirimbo ye yakunzwe cyane mu bikorwa byo kwamamaza Umukuru w’Igihugu mu matora ya 2024.
Izaba iriho indirimbo 12 zigaruka ku rukundo, umuco, amateka n’ishimwe.
Mu gusobanura aho yakuye izina ‘Uwangabiye’, Sentore Lionel yavuze ko yayihimbiye abamugiriye akamaro baramugabira barimo Perezida Kagame, Sekuru witwaga Sentore Athanase, abamubyaye n’abandi.
Sentore ati: “Sogokuru yangabiye gukunda igihugu no gukunda umuco. Mama wanjye yangabiye urukundo, Papa yangabiye uburere.”
Avuga ko yise Perezida Kagame ‘umugoboka-rugamba’ kuko yaduhaye igihugu gitekanye, angabira byinshi birimo Girinka n’iterambere.
Ati: “Iyi ndirimbo ni ishimwe rigaragaza ikiri ku mutima wanjye”.
Iki gitaramo cya Lionel Sentore kizabera i Kigali, azataramana n’abahanzi batatu barimo Ruti Joel, Jules Sentore n’Itorero Ishyaka ry’Intore.
Ni mu gihe Massamba Intore yatumiwe nk’umutumirwa w’icyubahiro, ariko ashobora guhimbarwa nk’intore, akaririmba mu gitaramo.
Alubumu izaba iriho indirimbo nka: Umukobwa w’Abeza, Teta, I.U.O.A.E, Uko Bimeze (ft. Mike Kayihura), Urera (ft. Elysee), Uwangabiye, Hobe, Mukandori (ft. Angela), Ntaramanye, Urukundo (ft. Boule Mpanya), Yanyuzuye Umutima na Haguruka Ugende.