Imiryango irenga 100 ikora ibikorwa by’ubutabazi, ikita k’uburenganzira bwa muntu n’imibereho y’abaturage yatangaje ko agahenge kari muri Gaza ari ako ku mpapuro gusa, kuko ingabo za Israel zikomeje kwica no gukomeretsa Abanyapalestine.
Ndetse ngo zashyizeho inzitizi ku bufasha n’ubutabazi no ku bikoresho byo kongera kubaka aka gace, ibi kandi bikomeza kuzonga abatuye iki gice gasenyuwe n’intambara mu buryo bukomeye.
Mu itangazo ihuriweho yasohotse ku wa Gatanu, iyo miryango yavuze ko nubwo hashize umwaka hatangajwe agahenge kagizwemo uruhare na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, abaturage ba Gaza bakomeje guhura n’ibibazo bikomeye
Ibyo ni ibitero bya gisirikare no kubura ibikoresho bibafasha gusubira mu buzima busanzwe.
Iyi miryango yanditse iti: “Agahenge kariho ku izina gusa, kuko ingabo za Israel zikomeje kwica no gukomeretsa Abanyapalestine buri munsi, mu gihe inzitizi ku bufasha, ibikoresho n’ibyifashishwa mu kongera kubaka aka gace, zibuza imiryango kongera kwiyubaka.”
Mu miryango yashyize umukono kuri iri tangazo harimo Amnesty International, Norwegian Refugee Council, Save the Children, Oxfam na Greenpeace hamwe n’indi miryango mpuzamahanga.
Iyo miryango ivuga ko kuva Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, atangaje amasezerano agamije guhagarika imirwano, mu rwego rw’icyiswe Gaza Board of Peace, ibitero bya Israel bimaze guhitana Abanyapalestine barenga 1.400, barimo nibura abana 327.
Umunyamabanga Mukuru wa Norwegian Refugee Council, Jan Egeland, yavuze ko biteye isoni kuba hashize umwaka agahenge kashyizweho umukono, ariko imibereho y’Abanyapalestine bo muri Gaza ikaba itarahindutse ku buryo bufatika.
Ingero Ashing, uyobora umuryango Save the Children, na we yavuze ko agahenge nta gaciro kaba gafite mu gihe abana bakomeje kwicwa, imiryango igakomeza kubura ubushobozi bwo kongera kubaka ubuzima bwayo.
Yavuze ko kuva agahenge katangazwa ku wa 10 Ukwakira 2025, hapfa hafi umwana umwe buri munsi.
Abantu barenga 74.000 bamaze kwicwa kuva intambara yatangira
Minisiteri y’Ubuzima ya Palestine ivuga ko mu myaka itatu ishize, kuva Israel yatangiza intambara muri Gaza mu Kwakira 2023, Abanyapalestine barenga 74.000 bamaze kwicwa, abandi 175.000 bagakomereka.
Iyi mibare igaragaza uburemere bw’ingaruka z’intambara ku baturage, aho abagera kuri umwe muri 13 baba muri Gaza bivugwa ko bishwe cyangwa bakomeretse.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) rivuga ko, hakurikijwe imibare yaryo itagendera ku mibare yo hejuru, hafi 24% by’abakomeretse bafite ibikomere byabamugaje burundu cyangwa y’igihe kirekire, ku buryo bakeneye kwitabwaho.
Muri abo, kimwe cya kane ni abana.
Minisiteri y’Ubuzima ya Palestine ivuga ko ibigo nderabuzima bike bisigaye muri Gaza byarengewe n’umubare w’abarwayi, mu gihe imiti n’ibikoresho by’ubuvuzi bikomeje kubura.
Nta bitaro na bimwe mu bitaro 36 bya Gaza biri gukora ku bushobozi bwabyo bwose.
Ibura ry’imiti, ibikoresho by’ubuvuzi na lisansi rikomeje kubangamira serivisi z’ubuvuzi.
Iyo minisiteri ivuga ko abarwayi barenga 18.500, barimo nibura abana 4.000, bakeneye koherezwa hanze ya Gaza kugira ngo bavurwe.
Muri bo, abarenga 1.000 bapfuye mu gihe bari bategereje kujyanwa aho bari buvurirwe.
Abaturage miliyoni 1,4 bashobora guhura n’inzara ikabije
Iryo tangazo rivuga ko Abanyapalestine bagera kuri miliyoni ebyiri bakeneye aho kuba, mu gihe 80% by’inyubako zo muri Gaza zangiritse.
Jan Egeland yavuze ko Israel ikomeje gushyiraho inzitizi ku bikoresho by’ubwubatsi bikenewe kugira ngo abaturage batangire kongera kubaka inzu zabo n’imibereho yabo.
Ati: “Inzitizi za Israel ziracyabuza kwinjiza ibikoresho n’ibyifashishwa bikenewe, kandi ari byo byonyine byafasha abaturage gutangira kongera kubaka ubuzima bwabo.”
Iri tangazo kandi rivuga ko abantu miliyoni 1,4 bo muri Gaza bashobora gukomeza guhura n’inzara iri ku rwego rukomeye cyangwa irenzeho kugeza umwaka urangiye.
Ibitero birakomeje nubwo hari agahenge
Ku wa Gatanu, ingabo za Israel zarashe zica nibura Umunyapalestine umwe nyuma yo kurasa amasasu nyayo ku baturage bari mu duce twa al-Musaddar, Maghazi no mu nkambi y’impunzi ya Bureij, mu gice cyo hagati ya Gaza.
Ibyo bitero byakurikiwe n’iraswa rikomeye ry’imbunda ziremereye.
Mu majyepfo ya Gaza, mu mujyi wa Khan Younis, tanki za Israel zarashe cyane mu cyerekezo cy’umuhanda uzenguruka uzwi nka Bani Suheila, aho abantu benshi bakomereye.
Ku wa Kane, nibura Abanyapalestine umunani barishwe, abandi benshi barakomereka mu bitero by’indege n’amasasu y’imbunda ziremereye byagabwe mu bice bitandukanye bya Gaza.
Iyo miryango ivuga kandi ko ingabo za Israel zakomeje kugabanya agace abaturage ba Palestine bashobora guturamo, nyuma yo kwimura mu buryo idasobanura neza umurongo witwa “Yellow Line”, wari warashyizweho nk’agace gatandukanya ibice bigenzurwa na Israel n’ibiturwamo n’Abanyapalestine mu masezerano y’agahenge.
Nk’uko iyo miryango ibivuga, kuva agahenge katangira ku wa 10 Ukwakira 2025, Israel imaze kwica nibura Abanyapalestine 1.471, abandi 5.189 barakomereka.
Mu gihe cy’imyaka itatu cy’intambara, imibare ya Minisiteri y’Ubuzima ya Palestine igaragaza ko nibura abantu 74.254 bishwe, barimo abana nibura 21.000. Ibyo bingana na 3% by’abaturage ba Gaza bari bahari mbere y’intambara, cyangwa hafi umuntu umwe muri 30.
Amnesty International isaba ko Israel ibazwa ibyo ikora
Umunyamabanga Mukuru wa Amnesty International, Agnès Callamard, yavuze ko Israel ikwiye kubazwa ibikorwa byayo, ashimangira ko kudahana abakora ibyaha bikomeye bikomeza gutuma ihohoterwa rikorerwa Abanyapalestine rikomeza.
Yagize ati: “Ababazwa ibyo bakoze ntibagomba guhirirwa mu buryo ubwo ari bwo bwose.”
Callamard yongeyeho ko kunanirwa guhatira Israel kubahiriza amategeko no gukurikiza amabwiriza ategetswe n’Urukiko Mpuzamahanga rw’Ubutabera bikomeje gutuma ibyaha bikomeye bikorerwa Abanyapalestine ku rugero runini bikomeza.
Gushyiraho agahenge byari byitezweho kugabanya imfu, gutuma ubufasha bugera ku babukeneye no gufasha abaturage kongera kubaka ubuzima bwabo.
Ariko iyi miryango ivuga ko, mu gihe ibitero n’inzitizi bikomeje, izo ntego zitagerwaho uko byari byitezwe.

