Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Gaza: Ibiribwa Byahawe Abashonje Byabaye Igitonyanga Mu Nyanja
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUbutaberaUmutekano

Gaza: Ibiribwa Byahawe Abashonje Byabaye Igitonyanga Mu Nyanja

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 29 July 2025 2:56 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa, Programme Alimentaire Mondial, rivuga ko rwose inzara iri mu batuye Gaza bahunze intambara, ikomeye ku buryo ibiribwa biherutse kumanurwa mu ndege ntaho byabakoze.

Abayobozi baryo babwiye itangazamakuru ko inzara iri yo iri ku rwego rw’inzara yigeze kuzahaza abantu bo muri Ethiopia n’abo muri Biafra, zombi zibayeho mu mpera z’ikinyejana cyashize.

Ross Smith uyobora gahunda za PAM zikenewe aho rukomeye avuga ko guha ibiribwa bike  abantu barenga Miliyoni ebyiri kandi bacucitse k’ubuso buso bwa 365 km2 ari akazi kagoye, cyane cyane ko abana ari bo benshi bazahajwe nayo.

Yemeza ko kubagera ho bose, bakarya bagahaga ntawe uhawe intica-ntikize bivunanye cyane.

Nyuma y’igitero Hamas yagabye kuri Israel Tariki 07, Ukwakira, 2023, Gaza yahindutse umusaka.

Intambara Israel yahagabye igamije kurimbura Hamas burundu yahitanye benshi barimo n’abasivili.

Abarokotse amasasu y’indege za Israel basigaye mu kaga ko gusonza no kubura uwabagoboka ngo abahe icyo batekera abana.

Abacurabwenge mu buyobozi bwa Israel basanze bumwe mu buryo bwatuma Hamas iva ku izima ikarekura abo yatwaye bunyago, ari ugusonjesha abantu bose batuye Gaza.

Uwo muvuno yatumye hari abazira inzara biganjemo abana n’abagore.

Muri iki gihe abarwanyi ba Hamas kandi bahora bikanga ‘missiles’ za Israel zihora zirekereje ngo nihagira utarabuka ahagwe.

Aho amahanga amenyeye inzara iri guca ibintu muri Gaza, yatangiye gushyira igitutu kuri Israel kugira ngo ireke ibiribwa bigere ku bashonje bo muri Gaza.

Mu minsi mike ishize rero, nibwo indege za Leta ziyunze z’Abarabu n’abandi zatangiye kurekurira mu kirere ibiribwa biri mu mifuka.

Abaturage bagiye kuyisama babyigana kuko bari bamaze igihe bashonje bikomeye.

Amakuru yatangajwe na Israel ariko Hamas itaragira icyo ivugaho, ayishinja ko yibye ibyo biribwa ubwo yabipakiraga ikamyo ikabijyana.

Hagati aho, umwe mu migambi Israel iri guteganya ni ukuzafata Gaza yose ikaba Intara igengwa n’ubuyobozi bwayo.

Amerika na Israel hari byinshi bari gutegura bizagena ejo hazaza h’iyi Ntara.

TAGGED:AbaturagefeaturedHamasIntambaraInzaraIsrael
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Gen Gumisiriza Na Bagenzi Be Bagiye Mu Kiruhuko Cy’Izabukuru
Next Article Inyamabere: Inyamaswa Ziba Aho Ariho Hose Ku Isi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Umuhuza Wa Afurika Yunze Ubumwe Mu Kibazo Cy’u Rwanda Na DRC Ari i Kigali

Mobicash Yabaye Ihagaritswe 

Hemejwe Umushinga W’Itegeko Rishyiraho Kaminuza Y’Ingabo Z’u Rwanda

DRC: Guverinoma Irashaka Kwisubiza Bunagana Kugeza Uvira

Inenge Mu Burezi Bw’u Rwanda Kubera Ruswa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

‘Board Of Peace’ Ya Trump Ni Iki?

Burundi: Haravugwa Guhangana Hagati Ya Ndayishimiye N’Umunyamabanga  Wa CNDD-FDD

U Rwanda Rurashaka Ko Ubwongereza Buruha Amafaranga Yarwo Yose

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

Rulindo:Habonetse Imibiri 173 Y’Abazize Jenoside Yakorewe Abatutsi

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Inama Y’Igihugu Y’Umushyikirano Iragarutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Drones Za Polisi Ziri Hafi No Gukorera Mu Mihanda Yo Mu Ntara 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeUbumenyi Rusange

Mu Isanzure Haba Inyenyeri Zingahe?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Abasora Ipatanti N’Umusoro Ku Nyungu Z’Ubukode Babyihutishe- Komiseri Muri Revenue 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?