Gaza: Ingabo Za Israel Zinjiye Mu Bitaro Guhiga Hamas

Abatuye muri Gaza babwiye itangazamakuru ko biboneye ibifaro n’abakomando mu ngabo za Israel binjira mu bitaro binini bya Al-Shifa biri muri Gaza ngo bahahige abarwanyi ba Hamas bahihishe.

Hagati aho ubutegetsi bwa Joe Biden bwasabye Israel kwirinda kugira umurwayi cyangwa umurwaza igitana muri urwo rugamba.

Amerika ivuga ko isanganywe amakuru ahura n’ayo Israel ifite y’uko mu nzu yo hasi yo muri biriya bitaro hari ibiro bikuru bikorerwamo na Hamas.

BBC ivuga ko Hamas yo ibihakana, icyakora hari umuganga wakoze muri kiriya kigo uvuga ko mu nzu zo hasi yacyo hari urwobo rusange rwashyinguwemo abantu 200.

- Advertisement -

Intambara ya Israel na Hamas yatangiye taliki 07, Ukwakira, 2023 nyuma y’igitero gikomeye Hamas yagabye muri Israel ikica abaturage bayo bagera ku 1200, abandi 200 batwarwa bunyago.

Ku ruhande rwa Hamas, yo ivuga ko hari abantu 11,000 bamaze kwicwa n’ingabo za Israel kandi abenshi ni abana kuko bagera 4,500.

TAGGED:
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version