90% Za Serivisi Mu Rwanda Zitangirwa Online- PM. Edouard Ngirente

Dr. Edouard Ngirente uyobora Guverinoma y’u Rwanda  avuga ko inzego  z’u Rwanda zubatse uburyo bwo guha abaturage serivisi ku buryo ubu izigera kuri 10% ari zo zitarashyirwa mu ikoranabuhanga. Yemeza ko ari uburyo bwo gukumira ruswa mu Banyarwanda.

Hari mu ijambo yabwiye abitabiriye inama mpuzamahanga  ya Commonwealth y’inzego z’ibanze iri kubera mu Rwanda.

Ni inama izamara iminsi itatu, guhera taliki 14, kugeza taliki 17, Ugushyingo, 2023.

Mu ijambo rye, yavuze ko nyuma y’imyaka 29 u Rwanda ruvuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, rwubatse ubuyobozi buhamye, bituma igihugu gitekana, gitera imbere.

- Kwmamaza -

Avuga ko umwe mu mivuno yatumye bishoboka, ari ugutanga serivisi zinoze zigenewe abaturage, guteza imbere imyumvire y’uko buri wese afite uruhare mu bimukorerwa, gukorera mu mucyo no kubaza buri wese uko asohoza inshingano ashinzwe.

Minisitiri w’Intebe avuga ko Abanyarwanda bamenyereye gukorera ku mihigo, igahera ku rwego rw’urugo, igakomeza ikageza ku rwego rwo hejuru mu nzego z’ubuyobozi.

Gusinya imihigo byatangiye mu mwaka wa 2006.

Iyo mihigo kandi isinywa na za Ambasade z’u Rwanda aho ziri hose mu Rwanda.

Mu ijambo rye Minisitiri w’Intebe  Dr. Edouard Ngirente yabwiye abo bayobozi ko iyo umuntu atujuje ibiri muri iyo migambi yahize abibazwa.

Ibyo kandi ngo bigendana no kugabanyiriza abantu ibyago byo kwaka cyangwa kwakwa ruswa, binyuze mu kubashyiriraho ikoranabuhanga riborohereza kubona serivisi.

Umukuru wa Guverinoma y’u Rwanda avuga ko hari gahunda y’uko serivisi zose zizaza zashyizwe kuri murandasi ku rwego rwa 100% bitarenze 2024.

Ashima ko imikorere yo guharanira ko ibihugu bya Commonwealth iteza imbere imiyoborere imibereho y’abaturage igararagara hose mu bihugu bigize uyu muryango.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version