Ingabo za Israel zatangaje ko zibeshye zica abanyamakuru barimo uwa Reuters, Associated Press, Al Jazeera n’abandi.
Umuvugizi wa Reuters witwa Hatem Khaled yavuze ko bababajwe cyane n’urupfu rw’umuntu wabo wari uri mu kazi ko kwerekana ibibera muri Gaza, ahantu hagiye kumara imyaka itatu haka umuriro.
Ingabo za Israel nazo zivuga ko ibyabaye bibabaje kuko byabaye kubera kwibeshya kuko hari hagambiriwe abarwanyi ba Hamas bari bihishe mu bitaro byitwa Nasser Hospital.
The Jerusalem Post yanditse ko muri iyi minsi hari ikibazo cy’uko ibisasu by’indege za Israel zica abasivili barimo abanyamakuru, abanyeshuri ba Kaminuza n’abandi.
Ndetse mu biganiro abasirikare bagirana aho mu gikari, bavuga ko 60% by’abahiranwa n’amasasu ari abasivili n’aho 40% bakaba abarwanyi ba Hamas.
Igisirikare mu mibare igenwa na Minisiteri y’ingabo kivuga ko hari abarwanyi 2000 ba Hamas baguye muri iyo ntambara mu gihe abasivili bo barenga 11,000, abo bose bishwe mu mwaka wa 2024.
Abanyamakuru bishwe muri kiriya gitero ni cameraman witwa Hussam al-Masri akaba yakoreraga Reuters, gafotozi Hatem Khaled wakoreraga Reuters nawe yakomeretse cyane, abandi ni Mariam Abu Dagga wa Associated Press na Mohammed Salama wa Al Jazeera na Moaz Abu Taha.
Ubuyobozi bw’ibitaro baguyemo buvuga ko byavuraga abantu 1,000 ndetse ngo abantu 50 bakomeretse.