Ingabo Z’U Rwanda Zakurikiranye Magendu ‘Zigera Ku Butaka Bwa Congo’

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, abasirikare b’u Rwanda bakurikiranye abantu bageragezaga kwinjiza magendu mu Rwanda, birangira bakandagiye ku butaka bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo nk’uko ibinyamakuru byo muri icyo gihugu byabitangaje.

Ibi bihugu byombi bisangiye umupaka ku buryo hari aho bisaba gushishoza ngo umenye neza niba utarenze umupaka w’igihugu cyawe.

Uruhande rwa RDC rwatangaje ko mu gitondo abasirikare b’u Rwanda bakurikiranye abantu bamenyerewe nk’abacoracora (chora-chora), bahunga basubira muri RDC berekeza mu bice bya Buhumba ni muri teritwari ya Nyiragongo.

Ni igice ingabo z’u Rwanda zicunga cyane, kubera ko cyakunze kwifashishwa n’abarwanyi b’umutwe wa FDLR igihe babaga bashaka kugaba ibitero mu Rwanda.

- Advertisement -

Radio Okapi yatangaje ko abasirikare b’u Rwanda bari babakurikiye barashe, bituma abaturage bo hafi aho mu bice bya Kitotoma na Kabuhanga bikanga, batangira guhunga bagana mu bice bya Kibumba.

Umuyobozi w’agace ka Nyiragongo, Colonel Jean-Marie Malosa Mboma, yabwiye Radio Okapi ko abasirikare b’u Rwanda “basubiye mu gihugu cyabo”.

Umuvugizi wa FARDC muri Kivu y’Amajyaruguru (34e région militaire) Colonel Guillaume Njike, we yaje kubwira itangazamakuru ati “Dushobora kuza kwifashisha itsinda ry’ingabo z’Akarere kuko nizo zishinzwe gukurikirana amakimbirane hagati ya Leta zo muri aka karere.”

“Ni muri urwo rwego Ingabo z’u Rwanda zizagaragaza buryo ki kuri uyu wa Mbere zageze ku butaka bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.”

Amakuru ataremezwa avuga ko ingabo z’ibihugu byombi zanakozanyijeho by’akanya gato.

Kugeza ubu u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo bibanye neza, cyane cyane nyuma yo kujya ku butegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi Tshilombo.

Ibihugu byombi biheruka no kuganira k’uburyo byafatanya nk’akarere, mu guhangana n’imitwe yitwaje intwaro ikorera muri kiriya gihugu.

Iyo mitwe ibangamiye cyane umutekano w’u Rwanda nka FDLR imaze igihe mu mashyamba ya Nyiragongo, FLN n’iyindi.

Haheruka kwiyongeraho na Allied Democratic Forces (ADF), aho bamwe mu bakorana nayo baheruka gufatwa bakekwaho kuba mu mugambi wo gutera ibisasu ahantu hatandukanye mu Mujyi wa Kigali.

Ni ibikorwa ngo bateguraga mu kwihimura k’u Rwanda, nyuma y’uko ingabo zarwo zifatanyije n’iza Mozambique zikomeje kumenesha umutwe w’iterabwoba wari warajujubije abaturage mu Ntara ya Cabo Delgado.

Kugeza ubu ibice byinshi byamaze gusubira mu maboko y’ingabo za Leta, igihanzwe amaso kikaba ari ugusubiza abaturage mu byabo no kongera kubaka ubuzima muri rusange.

Mu masaha ya mu gitondo Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda Col Ronald Rwivanga yabwiye Taarifa ko ntacyo yabitubwiraho kuko ibintu ‘bitari byasobanuka neza.’

Col Ronald Rwivanga

Nyuma ya saa sita nabwo twamuhamagaye ngo agire icyo abidutangarizaho ntiyashobora kwitaba telefoni ye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version