Mu izina ry’ubuyobozi bukuru bw’ingabo z’u Rwanda, Major General Wilson Gumisiriza usanzwe uyobora ishami ry’ingabo zirwanisha ibifaru yabwiye izoherejwe muri Cabo Delgado gusimbura izihasanzwe akamaro ko gukorana n’abandi.
Ayo mabwiriza yayabahereye mu kigo cya gisirikare cya Kami, bakaba bari bari kumwe na bagenzi babo b’abapolisi bajyanye mu kazi muri Mozambique.
Yabasabye ko nibagera aho boherejwe, bazakomeza kubera u Rwanda intumwa nziza, bakirinda icyarusiga icyasha.
Major Gen Wilson Gumisiriza yibukije ingabo za RDF zigiye Cabo Delgado ko u Rwanda aho ruri hose rurangwa n’imyitwarire myiza, kubaha buri wese, gushyira mu gaciro bityo rukiyubahisha.
Guhera mu mwaka wa 2021, u Rwanda rwohereje ingabo zarwo muri Cabo Delgado gufasha Mozambique kwirukana abarwanyi bari barayizengereje guhera mu mwaka wa 2017.
Kuva icyo gihe rushimirwa umusaruro wavuye muri ubwo bufasha rwatanze kandi rukomeje gutanga.