Gen Ibingira Na Lt Gen Muhire Barafunzwe

Gen Fred Ibingira na Lt Gen (Rtd) Charles Muhire bafunzwe bakurikiranyweho ibibazo by’imyitwarire, nyuma yo gufatwa mu bihe bitandukanye barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Gen Ibingira ni Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara mu gihe Lt Gen (Rtd) Muhire na we yabaye Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara n’Umugaba w’Ingabo zirwanira mu Kirere, asezererwa mu Ngabo mu 2014.

The New Times yatangaje ko Gen Ibingira yafashwe ku wa 7 Mata, ubwo byari bimaze kumenyekana ko mu minsi itatu yari ishize yitabiriye imihango yo gusaba no gukwa mu Kagari ka Butare, Umurenge wa Ngoma mu Karere Ka Huye.

Ni imihango ibujijwe muri iki gihe mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

- Advertisement -

Icyo kinyamakuru cyanatangaje ko (Rtd)Lt Gen Muhire we ku wa 24 Mata yafatiwe ahitwa Pegase Resort Inn ku i Rebero mu Karere ka Kicukiro, we n’abandi bantu 33 barimo basangira ibyo kunywa, binyuranyije n’amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Umuvugizi wa RDF Lt Col Ronald Rwivanga yemeje ko abo basirikare bakuru bafashwe na Polisi, ibashyikiriza Ingabo z’u Rwanda.

Yakomeje ati “Nibyo koko abo ba Ofisiye Jenerali bafunzwe bakurikiranyweho ibikorwa bijyanye n’imyitwarire mibi.”

Bombi bakurikiranyweho ko barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Yakomeje ati “Uru rwego rufite amategeko agenga imyitwarire adusaba guhora turi intangarugero.”

Ni amabwiriza ngo areba abasirikare bari mu kazi cyangwa abari mu kiruhuko.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera yatangaje ko hari n’abapolisi babiri bakuru bo mu Majyepfo bafashwe, barimo Chief Superintendent of Police( CSP) Francis Muheto uyobora Polisi mu Ntara y’Amajyepfo na Senior Superintendent of Police( SSP) Gaston Karagire uyobora Polisi mu Karere ka Huye.

Bafunzwe bazira ko bamenye ko hari amabwiriza yishwe, ariko ntibagire icyo babikoraho.

Mu bandi bafashwe barimo Fidel Rugomwa, nyiri ahantu ubukwe bwabereye. Yafunzwe hafi icyumweru, arekurwa atanze amande. Ni kimwe n’abandi basivili bafatiwe muri biriya bikorwa.

CP Kabera yavuze ko biriya bikorwa byitabiriwe n’abantu 70, mu gihe nta muntu n’umwe uri hejuru y’amategeko.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version