Mu karere ka Gicumbi hari abasore babiri bafunzwe bakurikiranyweho guha umupolisi ruswa ya Frw 70 000 ngo abahe udupfunyikwa tw’ikiyobwabwenge kitwa Mayirungi cyari cyafatiwe mu murenge wa Rutare.
Bariya basore bafatiwe mu cyuho tariki 26, Mata, 2021 bafatirwa mu murenge wa Rutare mu Karere ka Gicumbi, mu Kagari ka Gacyamo.
Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gicumbi, Superintendent of Police(SP) Jean Bosco Minani yavuze ko tariki ya 26 Mata abapolisi bakorera muri sitasiyo ya Polisi ya Rutare bafatiye kiriya kiyobyabwenge mu gikorwa cyo kurwanya ibiyobyabwenge bari bamazemo iminsi.
Baje gutesha abantu udupfunyika 251 tw’ikiyobyabwenge cya Mayirungi.
Hashize igihe gito haza abagabo babiri bashaka gutanga ruswa ngo basubizwe icyo kiyobyabwenge.
SP Minani yagize ati: “Ku isaha ya saa saba z’amanywa abapolisi bahagaritse abantu bari bafiteho amakuru ko bafite ibiyobyabwenge ariko banga guhagarara bariruka, mu kwiruka bataye udupfunyika 251 tw’ikiyobyabwenge cya mayirungi. Abapolisi barayifashe barayijyana bigeze ku mugoroba nibwo babiri muri bo baje gutanga ruswa kugira ngo bahabwe cya kiyobyabwenge.”
SP Minani avuga ko bariya bantu baje bavuga ko batumwe na nyiri ibiyobyabwenge uba mu Mujyi wa Kigali.
Babanje guhamagara umupolisi wari wafashe kiriya kiyobyabwenge bamubwira ko bagiye kumuzanira amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 70 akabaha icyo kiyobyabwenge ngo kidakomeza kwangirika.
Uwo mupolisi yarabemereye bazana ayo mafaranga ariko yari yavuganye na bagenzi be aho bagiye guhurira, babaye hafi aho babafatira mu cyuho barimo gutanga ya ruswa.
Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gicumbi yongeye gukangurira abaturage kwirinda ibiyobyabwenge ndetse no kwijandika mu byaha bya ruswa.
Ati: “ Duhora dukangurira abantu kwirinda kwishora mu byaha, bariya baravuga ko ari uwari abatumye gutanga ruswa ko ataribo ba nyiri ibiyobyabwenge ariko baremera ko bakoreshejwe mu gutanga ruswa kugira ngo birekurwe. Abantu bagomba kumenya ko ruswa ari icyaha ubugerageje iyo abihamijwe n’amategeko arabihanirwa, abantu bamenye ko Polisi ari urwego rushinzwe kurwanya ruswa bityo abishuka ko bashobora guha ruswa umupolisi baribeshya ahubwo bazajya bahita bafatwa.”
Ku rubuga rwa Polisi y’u Rwanda handitse ko abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Rutare kugira ngo hatangire iperereza.