Minisitiri W’Intebe Mushya Wa DRC Azarusha Iki Abamubanjirije?

Mu gihe Repubulika ya Demukarasi ya Kongo ifite Minisitiri  w’Intebe mushya Bwana  Jean-Michel Sama Lukonde akaba anaherutse kugeza ku Nteko ishinga amategeko gahunda za Guverinoma ayoboye, hari abibaza icyo azakora abamubanjirije batakoze!

Mu myaka myinshi ishize, haba mu gihe cy’ubutegetsi bwa Joseph Kabila no kugeza ubu, gahunda zatangajwe naba Minisitiri b’Intebe ba DRC ntizigeze zikurikizwa ku rugero rushimishije.

Igihugu kiracyakeneye kwiyubaka haba mu buzima, umutekano, uburezi, kurwanya ubukene, amazi meza n’amashanyarazi n’ibindi.

Bisa n’aho igihugu kigomba kubakwa bundi bushya.

- Advertisement -

Ubwo yari amaze kwemezwa nka Minisitiri w’Intebe, Bwana Jean-Michel Sama Lukonde yiyemereye ko akazi kamutegereje ari kanini kandi ko abatuye DRC bashaka ko ubuzima bwabo buba bwiza, bakava ku k’ejo.

Imigambi ye ibanziriza ku mutekano…

Minisitiri w’Intebe Bwana Jean –Michel Sama Lukonde avuga ko intego ye ya mbere ari ukugarura umutekano urambye mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, imaze imyaka myinshi yarabaye isibaniro ry’imitwe y’inyeshyamba n’ingabo za DRC, ibi bikabuza amahwemo ahayituye.

Sama Lukonde avuga ko nibiba ngombwa hazatangazwa ibihe bidasanzwe muri kariya gace kugira ngo abagatuye babone ko ibintu bigiye guhinduka.

Hari amakuru avuga ko Intara za Kivu zombi zigiye kuzahabwa abayobozi ba gisirikare, abasivili bakavanwaho.

Ikindi ni uko abarwanyi bazabyemera bazafashwa gushyirwa mu ngabo na Polisi bya DRC, abandi bagasubizwa mu buzima busanzwe kuko ubu hari Komisiyo yashyizweho ibishinzwe.

Kuri iyi ngingo ya gatatu ikibazo gihari kugeza ubu ni amikoro.

Kurwanya ubukene, uburezi bukagezwa kuri bose…

Guverinoma ya Jean-Michel Sama Lukonde iteganya kuzashyira imbaraga mu mishinga igamije kuzamura urwego rw’imibereho y’abaturage.

Kugeza ubu abaturage bangana na ¾ ntibatungwa n’amadolari abiri y’Amerika ku munsi($2).

Kubera iyi mpamvu, ubuyobozi bushya bwa DRC buvuga ko buzashyira imbaraga mu gufasha abaturage guhanga imirimo izatuma ubushomeri bigabanuka ku kigero kigaragara.

Ikindi ni uko muri uru rwego, Leta iteganya kuzashyiraho uburyo bwo kwisungana mu buzima, abaturage bakegerezwa ibitaro n’imiti.

Bwana Sama Lukonde avuga ko mu rwego rwo kubakira ubushobozi abaturage kugira ngo bakomeze kwikura mu bukene, hari gahunda yo kubafasha kwiga bitabahenze.

Mu rwego rw’ubukungu n’iterambere kandi, Guverinoma ya DRC irateganya gusana ibikorwa remezo bisanzwe bitameze neza mu gihugu no guhanga ibindi birimo imihanda, ibiraro, amateme, ibibuga by’indege na za gari ya moshi.

Ubuhinzi bugezweho nabwo buri ku rutonde rw’ibigomba kwitabwaho, abaturage bagacuka ku guhingisha isuka n’isando.

Demukarasi iboneye…

Mu migambi afitiye igihugu cye, Bwana Jean-Michel Sama Lukonde avuga ko  hazimakazwa amahame ya Demukarasi, amatora akaba mu gihe cyagenwe kandi amashyaka agatanga abakandida hakurikijwe amategeko agenga amatora.

Muri 2023 nibwo hateganyijwe andi matora.

Sama Lukonde avuga ko azakurikiza ibyemejwe n’Umukuru w’Igihugu Felix Tshisekedi, akirinda kugira icyo ahindura ku ngengabihe y’amatora.

Hari ibidafututse…

Ubwo yagezaga ijambo ku Badepite, Bwana Sama Lukonde ntiyigeze abasobanurira ingano y’ingengo y’imari igenewe ibikorwa remezo, uburezi kuri bose no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu mitwe y’inyeshyamba.

Ku rundi ruhande ariko hari umubare wa miliyari 36 $ ziteganyijwe kuzakoreshwa na Leta mu myaka itatu iri imbere, ariko nta mibare yihariye yerekana amafaranga buri rwego ruzakenera.

Ikinyamakuru Afrikarabia kivuga ko abasesengura iriya mishinga bakareba ubunini bwayo, igihe izafata n’ubuso bw’aho izakorerwa banzura ko ingengo y’imari yagenewe ari agatonyanga mu Nyanja.

Ufashe  miliyari 36 $ zigenewe imyaka itatu ukagabanya gatatu usanga buri mwaka ugenewe miliyari 12$.

Ababirebera hafi bavuga ko Guverinoma izakenera byibura izindi miliyari 14$ buri mwaka kugira ngo igere kubyo yemereye abaturage.

Uko imishinga yaba ingana kose kandi ari na myiza, kugerwaho kwayo bizaterwa n’uko Guverinoma izahangana n’ibibazo by’umutekano muke n’ibya politiki bidasiba guhindura isura.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version