Gen Kabarebe Yashimiye APR FC Uko Yitwaye Kuri US Monastir

Umuyobozi mukuru w’icyubahiro wa APR F.C Gen James  Kabarebe ari kumwe na Chairman wayo Lt Gen MK MUBARAKH basuye iyi Kipe baje kuyishimira uko yitwaye ubwo yakinaga US Monastir mu mukino wabaye mu mpera z’Icyumweru gishize.

Izi nama zatanzwe kandi mbere y’uko  iyi kipe yerekeza muri Tunisia.

Kuri uyu wa mbere Gen Kabarebe yashimiye abakinnyi ba APR FC uko bitwaye anabibutsa ko bakibakeneye mu mukino wo kwishyura.

Lt Gen Mubarakh Muganga usanzwe uyobora APR FC  nawe ashima uko ikipe yitwaye.

- Advertisement -

Ati: “Mbahaye ikaze mwese muri hano, maze igihe ntabasura ariko ntibimbuza kubakurikirana cyane, mwitwaye neza, byagaragariye buri wese kandi yabonye ko mufite umupira uri hejuru ibyo bituma aho ingabo ziri hose zishima kuko mwerekanye ko mushoboye.”

Gen Muganga aganira n’abakinnyi be

Yabasabye gukomereza muri uriya mujyo kuko ngo berekanye ko bashoboye.

Mu ijambo rye, Gen James Kabarebe  yavuze ko ubuyobozi bwa APR  FC n’Abanyarwanda muri rusange babategerejeho intsinzi aho bagiye kwerekeza kandi ngo bizeye ko  naho bazitwara neza.

Ati: “Ikitugaruye hano ni ukubashimira, ibyo nababwiye mbere mwarabikoze kandi mwerekanye ko ntawe uzava hano byoroshye, umupira narawurebye igice cya mbere iriya kipe twari kuba twayitsinze ibitego byinshi kuko mwarayirushije cyane turashaka ko bigera no k’umunota wa 60 mukiri hajuru muyotsa igitutu.”

Avuga ko abakinnyi ba APR FC batanga icyizere ko iyi kipe izayisezerera iyo muri Tunisia  kuko yamaze kwiremamo icyizere.

Yarangije abizeza ko Ubuyobozi buhari ngo bukore ibyo busabwa gukora.

Abakinnyi ba APR FC bari mu myitozo

Amafoto@APR FC

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version