Umujyanama wihariye wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano, General James Kabarebe yaraye asuye inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique.
Ni ingabo z’u Rwanda na Polisi yarwo zoherejwe yo gufasha Mozambique kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado yari yarazengerejwe n’ibyihebe guhera mu mwaka wa 2017.
Ageze yo yakiriwe na Major Gen Eugene Nkubito uyobora inzego z’umutekano z’u Rwanda zikorera muri kiriya gihugu..
Gen Nkubito yamweretse ishusho y’aho ibikorwa byo kurwanya iterabwoba bigeze, ibyarangije gukorwa n’ibindi bateganya kuzakora mu gihe kiri imbere.
General Kabarebe yashimye umurimo inzego z’umutekano z’u Rwanda zakoze kandi zigikomeje gukora muri Mozambique, azisaba kudacika intege.
Muri Nyakanga 2021 ni bwo u Rwanda rwohereje ku nshuro ya mbere ingabo na polisi kurwanya ibyihebe mu Ntara ya Cabo Delgado.
Kuva icyo gihe zafatanyije n’iza Mozambique zirwanya ibyihebe byari byarigaruriye iyo ntara.
Muri iki gihe haratekanye n’abaturage basubiye mu byabo.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame aherutse gutangaza ko gukemura ibibazo by’umutekano muri iyi ntara bigeze kuri 80%, aho 20% bisigaye na byo bizakemuka.