Icyifuzo Cy’Uhagarariye DRC Muri EALA Cyanzwe

Umudepite uhagarariye Repubulika ya Demukarasi ya Congo mu Nteko ishinga amategeko y’Umuryango w’ibihugu by’Afurika y’Uburasirazuba yahagurutse avuga ko agiye kugitanga igitekerezo cye mu Giswayili. Ni nyuma y’uko Icyongereza cyari kimubanye gike.

Yashakaga kugira icyo avuga ko gitero giherutse kugabwa muri Uganda kica abantu barenga 40 biganjemo abanyeshuri.

Kubera ko atari azi neza Icyongereza, iyo ntumwa ya rubanda rwo muri DRC yasanze iramutse ikoresheje Igiswayili ari bwo igitekerezo cyayo cyakumvikana neza.

Icyakora bamwe muri bagenzi be banze icyo cyifuzo, bavuga ko ururimi rwemewe gukoreshwa mu Nteko y’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba ari Icyongereza.

- Advertisement -

Uyu muryango ugizwe na Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Uganda, Tanzania, u Rwanda, u Burundi, Sudani y’Epfo na Kenya.

Madamu Dorothée Masirika Nganiza wo muri DRC yari atangiye kugira icyo avuga ku bwicanyi buherutse gukorerwa mu ishuri twavuze haruguru ariko Icyongereza kiramukamana!

Yasabye ko yakireka agakoresha Igiswayile. Byahise bihinduka ingingo y’impaka ndende.

Gabriel Alaak Garang uhagarariye Sudani y’Epfo yahagurutse ari uwa mbere avuga ko asanzwe azi ko Icyongereza ari rwo rurimi rukoreshwa mu Nteko ishinga amategeko ya EALA.

Garang ati: “…Icyongereza nirwo rurimi nzi ko rukoreshwa muri iyi Nteko. Abataruzi bagombye kureba ukundi babigenza…”

Yunzemo ko Igiswayire kiramutse cyemewe muri EALA ngo ni uko bisabwe n’umuntu utuye igihugu kitazi neza Icyongereza, Sudani y’Epfo nayo yasaba ko hakoreshwa Icyarabu.

François Rutazana uhagarariye u Rwanda yabwiye mugenzi we wo muri DRC ko akwiye gukora uko ashoboye agakoresha Icyongereza kugira ngo asobanure igitekerezo cye ku ngingo ikomeye yigwagaho.

Umudepite uhagarariye Uganda witwa Mary Mugyenyi we yaje ashyigikira ko Umudepite uhagarariye DRC yahabwa amahirwe akavuga mu rurimi rumworoheye kugira ngo ashobore kumvikanisha neza igitekerezo cyose.

Mugyenyi yaboneyeho gusaba ubuyobozi bwa EALA gukora uko bushoboye bugashyira ikoranabuhanga rihindura indimi mu nyubako Abadepite bakoreramo kugira ngo Icyongereza kijye gihindurwa mu Giswayile ndetse n’Igiswayile bigende uko.

Nyuma y’izo mpaka, Perezida w’iyi Nteko witwa Joseph Ntakirutimana( akomoka mu Burundi) yafashe ijambo abwira abari aho ko amategeko agenga EALA ategeka ko ibiganiro cyangwa impaka ziyiberamo bikorwa mu Cyongereza.

The Nation yanditse ko nyuma y’impaka ndende, byaje kwanzurwa ko ibiganiro bikomeza mu Cyongereza.

Mu Nteko ishinga amategeko ya EALA hamaze iminsi hari impaka zo kureba niba Igiswayili kitahabwa umwanya ukomeye mu biganiro biyikorerwamo.

Bamwe bavuga ko Igiswayili kirengagijwe kandi ari ururimi rufite ijambo muri Afurika y’Uburasirazuba kuko ibyinshi mu bihugu biyigize bifite abaturage bakizi  n’ubwo atari ururimi ruvugwa n’abatuye buri gihugu.

Igiswayili kiri mu ndimi mu Kilatini bita ‘lingua franca’.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version