IGP Namuhoranye Yibukije Abapolisi Itegeko Rishya Ribagenga

Ubwo yagezaga ijambo ku bapolisi 123 bari bamaze amezi atandatu bahugurwa mu byo gukora iperereza, Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Felix Namuhoranye yabanyuriye muri make ibikubiye mu itegeko rishya rigenga Polisi y’u Rwanda.

Yagize ati: “Itegeko n° 026/2023 ryo ku wa 17/05/2023 rigenga Polisi y’u Rwanda riyiha ububasha bwo kugenza ibyaha byerekeye impanuka zo mu muhanda, mu nzira za gariyamoshi mu nzira zo mu mazi nyabagendwa n’uburyo bwo kubigendamo, hakorwa dosiye zigashyikirizwa ubushinjacyaha.”

IGP Namuhoranye yababwiye ko iyi ari imwe mu mpamvu zikomeye zatumye hatangizwa amahugurwa agenewe abapolisi kugira ngo barimenye, bamenye n’inshingano zabo mu kurishyira mu bikorwa.

Ati: “Ni muri urwo rwego Polisi y’u Rwanda yatangiye kandi izakomeza guhugura abashinzwe iperereza kugira ngo bazibe icyuho cyagiye kigaragara mu ikorwa ry’iperereza ry’ibanze”.

- Kwmamaza -

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yijeje abapolisi barangije amahugurwa ko Polisi izabashakira ibikenewe kugira ngo bazakore neza inshingano zabo.

Yasabye abahuguwe kuzarangwa n’ubunyangamugayo, ikinyabupfura mu kazi, ubwitange no kugaragaza ubunyamwuga kandi buri munsi.

Abapolisi 123 nibo bahawe amahugurwa ku iperereza bagize icyiciro cya mbere

Aba bapolisi batangiye guhugurwa mu Ukuboza 2022.

Niyo ya  mbere abaye kuva hashyirwaho itegeko rishya rigenga Polisi y’u Rwanda rigamije kugena amahame ngenderwaho, ububasha, inshingano, imitunganyirize n’imikorere bya Polisi y’u Rwanda.

Yaberaga mu ishuri rikuru rya Polisi (NPC) riherereye mu Karere ka Musanze.

Fungura usome ibindi bikubiye muri iri tegeko:

Polisi Igiye Gusubizwa Bumwe Mu Bubasha Bwahariwe RIB

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version