Gen Kazura Na IGP Munyuza Barangije Urugendo Bari Bamazemo Iminsi Muri Tanzania

Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Rwanda Gen Jean Bosco Kazura n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda CG Dan Munyuza barangije urugendo rw’iminsi itanu bakoreraga muri Tanzania.

Kuri uyu wa Kane tariki 13, Gicurasi, 2021 barangije urugendo rwabo babonana n’Umugaba mukuru w’ingabo za Tanzania Gen Venance Mabeyo ari kumwe n’abandi ba Komiseri bakuru muri Polisi ya Tanzania.

Gen  Kazura na IGP Munyuza bari bamaze yo iminsi mu ruzinduko rugamije ubufatanye bw’ibihugu byombi.

Ambasade y’u Rwanda muri Tanzania iherutse  gutangaza ko aba bayobozi bakomeye mu nzego z’umutekano w’u Rwanda bari muri Tanzania guhera mu mpera z’icyumweru gishize

- Kwmamaza -

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, CGP Dan Munyuza, ku wa Mbere w’iki Cyumweru gishize yahuye na mugenzi we uyobora Polisi ya Tanzania, Simon Nyakoro Sirro, banagirana ibiganiro.

Ikigamijwe kwari ugushimangira imikoranire isanzwe hagati ya Polisi z’ibihugu byombi, kuko kuva mu mwaka wa 2012 zasinyanye amasezerano y’imikoranire hagamijwe kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka.

Icyo gihe IGP Munyuza yashimangiye ko Polisi y’u Rwanda ndetse na Leta y’u Rwanda muri rusange bafite ubushake bwo kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka y’ibihugu byombi.

Yagize ati:  “Guhanahana amakuru, guhuza ibikorwa ku mipaka, guhanahana amahugurwa n’imyitozo, gukorana inama kenshi mu byiciro byose ni bimwe mu bizadufasha gushyira mu bikorwa amasezerano y’ubufatanye dufitanye.”

Ubwo yafunguraga ku mugaragaro ibiganiro byahuje IGP Dan Munyuza n’intumwa yari ayoboye ndetse n’abandi bayobozi muri Polisi ya Tanzaniya, IGP Simon Nyakoro Sirro yashimiye umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda kuba yigomwe umwanya we akajya muri Tanzania.

Yavuze ko ibihugu byombi bisangira byinshi harimo no gufatanya kurwanya ibyaha.

Ati “Ibi bihugu byacu bisangira byinshi harimo kurwanya ibyaha, ariko cyane cyane hakenewe imbaraga n’ubufatanye mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka. Tugomba gukorera hamwe mu gushimangira umutekano ku mipaka yacu mu rwego rwo kugabanya ibyaha byambukiranya ibihugu byaciyemo.”

Amb w’u Rwanda muri Tanzania Gen Charles Karamba yabasekeje

Kurwanya ibyaha ngo bigomba kugerwaho binyuze mu gushyira mu bikorwa amasezerano y’ubufatanye asanzwe hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iya Tanzania.

Inzego zombi zemeranyije guhanahana amakuru ku bijyanye n’iterabwoba n’ibindi byaha byambukiranya imipaka, gufatanya kugenzura umutekano wo ku mipaka hagamijwe kugabanya ibibazo byateza umutekano muke no guhanahana abanyabyaha.

Byiyemeje kandi gushyiraho gahunda yo kurwanya ubutagondwa no gushyiraho ikigo gifasha abagizweho ingaruka n’ibikorwa by’iterabwoba n’ibindi byaha.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version