Gen Muganga Yashwishurije Abumva Ko Abanyamahanga Bazakinira APR FC Akiyiyobora

Lt Gen Mubarakh Muganga usanzwe uyobora Ikipe APR FC avuga ko abumva ko hari abanyamahanga bazakinira iyi kipe akiyiyobora ko basubiza amerwe mu isaho.Yababwiye ko iyi kipe izongera gukinisha abanyamahanga atakiyiyobora.

Hari mu muhango wo kwerekana abakinnyi bashya no guhemba abitwaye neza umwaka w’imikino ushize.

Iki gikorwa cyakozwe  kuwa Gatandatu, Taliki 6 Kanama 2022.

Gen Mubarakh Muganga yagarutse ku bimaze iminsi bivugwa ko APR FC  ishobora gusubira kuri politiki yo gukinisha abanyamahanga, avuga ko nibiramuka bibaye, bizaba atakiri Perezida wayo.

Ati: “Nitujya kugera ku banyamahanga njye nzaba nagiye kare, aba-general ntibajya basubira inyuma ariko nzagenda rwose niruka kugira ngo abanyamahanga bazaze ntakiri muri APR”.

Icyakora ngo byose bizaterwa n’umusaruro Abanyarwanda bazatanga.

Ati: “Kapiteni Djabel n’ingabo zawe nimutuma twemera tukayoboka abanyamahanga ubwo ni uko bizagenda, kuko ntabwo tuzatuma abakunzi bacu bicwa n’agahinda…”

Uyu mwaka(2022)APR FC ifite intego yo kugera mu matsinda y’imikino Nyafurika uko biri no mu mihigo y’umutoza wayo  Adil Erradi Muhammed uherutse kongererwa  amasezerano yo kuyitoza.

Mu myaka 10 ishize kugeza ubu, APR FC ntirongera gukinisha abanyamahanga.

Ibi ariko hari abavuga ko ari byo byatumye itongera kwitwara neza mu mikino yayihuje n’amakipe y o mu mahanga.

Hari abo bibabaza bakavuga ko byiza yongeye igakinisha abanyamahanga.

Mu Rwanda ho ntijya ibura igikombe icyo ari cyo cyose ihatanira n’amakipe y’aho.

Kuva mu mwaka wa 2012 itangiye gukinisha Abanyarwanda gusa, yatwaye ibikombe birindwi bya Shampiyona, bibiri by’Igikombe cy’Amahoro na Super Coupe ebyiri.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version