Nzasaba u Rwanda Kurekura Rusesabagina- Antony Blinken

Umunyamabanga w’Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga, Antony Blinken yabwiye RFI ko kimwe mu byo azaganira na Perezida Paul Kagame ari uburyo Paul Rusesabagina yarekurwa.

Ni mu kiganiro kihariye yahaye RFI nyuma yo kuganira n’abashinzwe ububanyi n’amahanga ba Afuruka y’Epfo, aho ari buve agana muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Kuri iyi ngingo yagize ati: “ Nibyo rwose kandi hari n’abandi baturage bacu, mu buryo tutishimira, bafungiye mu bihugu bindi kandi mu buryo butubahirije amategeko. Kuri njye ni ikintu kihutirwa ko dukora k’uburyo barekurwa bakagaruka iwacu muri Amerika.”

Abajijwe niba yemera ibikubiye muri raporo ivuga ko hari ingabo z’u Rwanda ziri muri DRC, Antony Blinken yabwiye RFI ko ikimugenza ari ukuganira n’ubuyobozi bw’ibihugu byombi kugira ngo arebe ko ibintu byasubira mu buryo.

Avuga kandi ko ikimugenza ari ukureba uko imirongo yo gucyemura ibibazo biri hagati ya Kigali na Kinshasa yashyizweho na Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta mu nama iherutse kubera i Nairobi yashyirwa mu bikorwa.

Abajijwe icyo avuga ku byo Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo aherutse gusaba by’uko Umuryango mpuzamahanga n’Amerika by’umwihariko byafatira u Rwanda ibihano, Antony Blinken yavuze ko Amerika icyo ishaka ari ugufasha kugira ngo ibibazo bikemuke kandi mu buryo burambye.

Umunyamakuru wa RFI yamubajije niba kuba hari ibihugu bimwe Amerika isabira ko bihanwa cyangwa se nayo ikabihana ariko ibindi ntibikore, bitagaragaza uburyarya no guhengamira kuri bamwe, Umuyobozi muri Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga yavuze ko burya byose biba bigomba kurebwa mu buryo bwagutse.

Kuri we, ikibazo kiri ahantu runaka ntikigomba gufatirwa ingamba nk’uko bimeze ku kindi kibazo kiri ahandi hantu runaka kuko n’imiterere yabyo iba atari imwe.

Icy’ingenzi mu kazi ke ngo ni ugukora uko bishoboka kose, ahari intambara hakagaruka amahoro, ahari amahoro hakarindwa intambara.

Ku  ngingo yo kumenya niba ku rutonde rw’ibyo azaganira na Perezida Kagame harimo iby’uko u Rwanda rufasha cyangwa rwafashije M 23, Antony Blinken yasubije ko icyo azi ari uko abavuzweho gufasha imitwe y’iterabwoba yose byahagaze.

Icyakora yavuze ko batazabura kubiganiraho.

Blinken kandi yeruye avuga ko azasaba Perezida Kagame ko Paul Rusesabagina arekurwa agasubira iwabo kandi ngo ni ikibazo kirenze Rusesabagina kuko hari n’ahandi ku isi hari Abanyamerika bahafungiye ariko ngo bose hagomba kurebwa uko barekurwa bagasubira iwabo.

Ku ngingo y’uko kuba Amerika iri kuganira n’ibihugu by’Afurika biri gukowa mu rwego rwo guca intege u Burusiya, Blinken yavuze ko nta gihugu Amerika ihanganye nacyo k’uburyo byayibuza guhumeka ngo irashaka kugira ijambo aha n’aha.

Icyakora hari abavuga ko Amerika iri gushaka uko yakoma mu nkokora ububanyi n’amahanga bw’u Burusiya n’u Bushinwa busa n’uburi kuyikura ku Mugabane w’Afurika.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version