Israel Yahaye Ikigo Cy’Abafite Ubumuga Cya Gatagara Amagare

Ambasade ya Israel mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri yahaye ikigo kita ku bana bafite ubumuga amagare yo kubunganira. Ikigo Home de la Vierge de Pauvres( HVP), Gatagara giherereye mu Murenge wa Mukingo, Akarere ka Nyanza.

Umukozi muri Ambasade ya Israel mu Rwanda witwa La Vie Mutanganshuro yabwiye Taarifa ko bahaye kiriya kigo amagare 14.

Hasanzwe hari ubufatanye hagati y’Ambasade ya Israel mu Rwanda  n’ubuyobozi bw’Ikigo HVP Gatagara.

Ambasaderi Ron Adam yabwiye abari bitabiriye kiriya gikorwa ko Israel izakomeza gukorana n’u Rwanda mu nzego zitandukanye kandi ngo gufasha ikigo cya Gatagara ni umugambi uzamara igihe.

Frère Habingabire Théophile wavuze mu izina ry’abandi barimu bigisha bariya bana yavuze ko iriya nkunga ari nziza.

Amagare 14 niyo yahawe abana bafite ubumuga baba mu Kigo cy’i Gatagara

Avuga ko n’ubwo abana bose bakeneye amagare batayabonye, ariko ko n’ariya magare nayo azagirira akamaro abayahawe.

Umudepite mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda uhagarariye abafite ubumuga witwa Musolini Eugene yashimye umutima wo gufasha werekanywe n’abo muri Ambasade ya Israel.

Umwe mu bana bahawe igare witwa Umutesi Donatienne yavuze ko kuba yahawe igare bigiye kumworohereza kugera aho abandi bana bagera atavunitse kuko kugendera mu mbago bivuna.

Ikigo cya Gatagara kirimo abana 776, muri bo abagera kuri 300 bafite ubumuga,

Barimo abiga amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version