Gen Muhoozi Yamuritse Ikibumbano Ndangamateka Cya Se Museveni

Kuri uyu wa Gatanu Umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni witwa Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yamurikiye abaturage ikibumbano ndangamateka ya Se. Yabwiye abandi basirikare ko kiriya kibumbano kizabera urwibutso abakiri bato, bakamenya ubutwari bwa Se.

Gen Muhoozi uherutse kugirwa umugaba w’ingabo zihariye za Uganda (Special Forces Commander) yasabye abandi basirikare bakuru ba Uganda nabo kuzubaka ibibumbano ndangamateka byerekana ubutwari bwabo.

Yagize ati: “ Iki kibumbano ndangamateka cya Data namwe mugomba kukigana kugira ngo urubyiruko rujye rubona ko Data yayoboye ingabo z’intwari zitigeze zitwindwa urugamba na rumwe mu mateka yazo.”

Avuga ko mu myaka 40 ishize Ingabo za Uganda zitigeze zitsindwa.

- Advertisement -

N’ubwo Gen Muhoozi ashima ubutwari bwa Se, muri iki gihe abakurikirana Politiki ya Uganda bamunenga ko ahohotera abatavuga rumwe nawe.

Leta zunze ubumwe z’Amerika ziherutse gutangaza ko zigiye kwicara zikiga ku bihano zafatira ubutegetsi bwa Uganda zibushinja ko bwibiye Museveni  amajwi agatsinda Amatora y’Umukuru w’Igihugu aheruka.

Yari ayahanganyemo na Hon Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine.

Ku munsi wakurikiye amatora nyirizina, Bobi Wine yatangaje ko afite amakuru y’uko yibwe amajwi, ariko avuga ko ibintu byose bizajya ahagaragara murandasi nisubizwaho kuko Leta yari yayihagaritse.

Ijwi ry’Amerika kandi ryatangaje kuri uyu waGatandatu ko hari abaturage bari gusaba Leta gusobanura irengero ry’abantu barenga 30 baburiwe irengero.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version