Gen Ntaganda Agiye Kujya Mu Rukiko Kuburana Ku Ndishyi Yaciwe

Gen Bosco Ntaganda usanzwe warakatiwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rw’i La Haye mu Buholande kuwa Mbere Taliki 12 Nzeri 2022, azitaba Urugereko rw’Ubujurire k’ugutanga imyanzuro ku cyemezo cy’indishyi z’abagizweho ingaruka n’ibyaha yakoreye muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo ubwo yayoboraga CNDP.

Ku wa 8 Werurwe 2021, nibwo abana binjijwe mu gisirikare hamwe n’abandi bantu bahohotewe na Gen Bosco Ntaganda n’abarwanyi yari ayoboye, bagenewe indishyi zingana na Miloyoni $ 30 .

Abacamanza b’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha nibo babyanzuye, kandi ngo iyi  niyo ndishyi iremereye kurusha izindi ruriya Rukiko rwagennye kuva rwashingwa.

Ubwo bafataga uriya mwanzuro, abacamanza bavuze ko niba Gen Ntaganda adafite ayo mafaranga, ubwo bizasaba ko akurwa mu kigega bwite cy’urukiko.

- Advertisement -

Abahohotewe n’uriya mugabo ndetse n’ubunganire, bahise bajurira iki cyemezo.

Kuri uyu wa 12 Nzeri 2022 nibwo bombi bazahurira mu rubanza rufunguye, ruzitabirwa n’abantu bose ariko babisabye mbere.

Urugereko rw’ubujurire muri ubu bujurire rugizwe n’abacamanza barimo Marc Perrin de Brichambaut, Piotr Hofmański, Luz del Carmen Ibáñez Carranza, Solomy Balungi Bossa, na Gocha Lordkipanidze.

Gen Bosco Ntaganda yoherejwe i La Haye nyuma y’aho muri 2013 ahungiye muri Ambasade ya Amerika i Kigali, akisabira kohererezwa muri ruriya rukiko.

Ni nyuma y’uko umutwe w’inyeshyamba wa M23 yari ayoboye utsinzwe n’ingabo z’ibihugu bitandukanye muri RD Congo, abasirikare be bagahungira mu Rwanda,  abandi bakaboneza iya Uganda.

Ku wa 8 Nyakanga 2019, nibwo Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwahamije Ntaganda ibyaha 18 by’intambara.

Ku ya 7 Ugushyingo 2019, Bwana Ntaganda yakatiwe igifungo cy’imyaka 30.

Ku ya 30 Werurwe 2021, Urugereko rw’Ubujurire rwa ICC rwemeje ibihano byahawe Gen Bosco Ntaganda.

Ibyaha yahamijwe birimo gufata abagore n’abakobwa ku ngufu, gufata bamwe akabahindura abacakara bo gukoresha imibonano mpuzabitsina, ibyaha byibasiye abasivili, gushyira abana mu nyeshyamba n’ibindi.

Yari yarahimbwe  “Terminator”, bisobanuye ‘kirimbuzi’ mu Kinyarwanda.

Yabaye umuntu wa mbere wakatiwe igifungo kirekire mu manza uru rukiko rwaciye kuva rwatangira mu 2002.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version