Rwanda: Abari Bafungiwe Ubujura Barekuwe

Nyuma y’uko itangazamakuru na sosiyete sivile bazamuye ikibazo cy’ubucucike mu magereza, Inama y’Abaminisitiri iherutse guterana yanzuye ko imfungwa 1803 zarekurwa.

Taarifa yari iherutse kwandika ko ubushinjacyaha bwihutira gusaba abacamanza gufunga abantu by’agateganyo kandi hari n’ubundi buryo buteganywa n’amategeko bwakoreshwa mu gukurikirana ukekwaho icyaha runaka.

Inama y’Abaminisitiri yateranye Taliki 08, Nzeri, 2022 yafashe imyanzuro irimo n’uw’uko imfungwa 1803 zari zifungiwe ibyaha byiganjemo iby’ubujura no gukubita no gukomeretsa zifungurwa ariko by’agateganyo.

N’ubwo aba bantu ari bake, ariko byibura hari icyo bigiye gufasha.

Umuturage witwa Gapfizi yabwiye Taarifa ko ubundi bidakwiye ko umuntu wibye igitoki, umuntu wasinze  n’abandi bafite ibyaha bito, bafungwa.

Ngo uretse no kuba byuzuza amagereza, bihombya n’igihugu kuko abo bantu baba bashobora kurekurwa bagakosorwa nyuma bagakorera igihugu.

Abashinzwe uburenganzira bwa muntu bavuga ko bibabaje kuba umubare w’abagororerwa mu magereza y’u Rwanda uri hejuru cyane.

Si bo gusa babivuga kuko n’abandi bakurikirana uko ubutabera mu Rwanda butangwa, basanga ikibazo cy’ubucucike bukabije mu magereza y’u Rwanda gikomeye kandi ngo akenshi giterwa n’abashinjacyaha bihutira gufungisha abantu hatabayeho iperereza rirambuye no kureba niba nta bundi buryo abakekwaho ibyaha bakurikiranwa badafunzwe.

Abakozi b’Ikigo Transparency International ndetse n’Ihuriro ry’abunganira abantu mu nkiko, Legal Aid Forum, bavuga ko umubare w’abantu bafungiye muri gereza zo mu Rwanda ari munini cyane ugereranyije n’ubushobozi bwazo bwo kubacumbikira.

Batangaza ko abafungiye muri gereza zo mu Rwanda barenze ubushobozi bwazo bwo kubacumbikira ku kigero cya 174%.

Inyigo yiswe ‘Policy Research on the Implementation of Alternatives to Imprisonment in Rwanda’ yakozwe na Transparency International Rwanda ivuga ko hari abagororwa 84,710 barimo abantu 11,000 bafunzwe by’agateganyo.

Muri iki gihe hari  n’abafungiwe kuri stations nyinshi za RIB.

Imibare yerekana ko mu mwaka wa 2020 hari abantu 6,600 bari bafunze barengaga k’ubushobozi gereza z’u Rwanda zari zifite bwo kubacumbikira.

Ni abantu banganaga n’ijanisha rya 136% kandi ngo nyuma baje kwiyongeraho abandi bantu 8,400 mu myaka ibiri bituma ubucucike bugera ku 174%.

Abashinzwe kuvuganira uburenganzira bwa muntu batunga urutoki abashinjacyaha bihutira gutegeka ko runaka afungwa hatabayeho kureba niba atakurikiranwa ari hanze cyangwa se niba n’ibimenyetso bimushinja bihagije k’uburyo gufungwa kwe gukorwa binyuze mu buryo buboneye.

Umuyobozi wa Transparency International, ishami ry’u Rwanda, Madamu Immaculée Ingabire anenga abashinjacyaha bihutira gufunga uwo ari we wese ukekwaho icyaha runaka.

Asaba abashinjacyaha kujya babanza kureba niba uwo basabira gufungwa atakurikiranwa adafunzwe aho kumushyira muri gereza.

Hari ubwo umuntu afungwa byitwa ko ari iby’agateganyo, ariko bigasa n’aho ari burundu kuko hari n’abamara igihe kirekire bataraburanishijwe byibura ngo ibyaha cyangwa icyaha bibahame.

Ibi rero ngo ntibikwiye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version