Telefoni Iracyari Impamvu Ikomeye Y’Impanuka Zihitana Abantu Mu Rwanda

Imibare iherutse gutangazwa n’ishami rya  Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda ivuga ko mu mpanuka 12 zahitanye ubuzima bw’abantu zabaye kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru (kizarangira Taliki 11, Nzeri, 2022), esheshatu muri zo zatewe n’abashoferi barangariye  kuri telefone.

Bivuze ko telefoni yateye impanuka zingana na ½ cy’impanuka zose zabaye muri icyo Cyumweru.

Umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Senior Superintendent of Police (SSP) Rene Irere  avuga ko ibi biri mu byatumye Polisi yongera imbaraga mu kurwanya iyi migirire.

Ni imigirire ishyira mu kaga ubuzima bw’abashoferi n’ubw’Abanyarwanda muri rusange kubera ko ubwonko buri kuri Telefoni buhuga cyane k’uburyo kubusaba kugira ibindi bukora ari ukubuvana ku murongo bukabikora nabi.

- Kwmamaza -

Uko ‘kubikora nabi’ ni ko kuvamo impanuka zica cyangwa zikamuzaga abantu ndetse zikangiza n’ibikorwa remezo.

Umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda SSP Irere ati: “Mu bikorwa byakozwe hagati yo ku wa Mbere no ku wa Kane, mu gihugu hose, abashoferi 273 bafashwe bakoresha telefone batwaye ibinyabiziga.”

Kubafata kandi ngo bizakomeza bikorwe hagamijwe guhana no gukumira ko byakorwa.

Gukoresha telefone igendanwa utwaye imodoka ni ukurenga ku mategeko n’amabwiriza y’umuhanda, kandi ikaba imwe mu mpamvu zikomeye zitera impanuka zo mu muhanda zigahitana ubuzima bw’abantu.

Mu myaka yashize, Polisi y’u Rwanda yakoze  ubukangurambaga ku bijyanye n’umutekano wo mu muhanda.

Intego yari  uguhindura imyitwarire y’abakoresha umuhanda  hagamijwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda.

Imibare itangwa na Polisi ivuga ko mu mujyi wa Kigali hafashwe abashoferi 246, mu Ntara y’i Burasirazuba hafashwe abashoferi 11, mu Ntara y’Amajyepfo hafatwa abashoferi barindwi, mu Ntara y’ i Burengerazuba hafatwa abashoferi batandatu naho mu Ntara y’Amajyaruguru hafatwa batatu.

Polisi kandi ivuga ko abantu bibwira ko  kwitaba telefoni bakoresheje ikoranabuhanga rya bluetooth  bidahanwa n’amategeko, bibeshya.

SSP Irere: “Ntabwo byemewe na gato mu gihe utwaye imodoka, telefone uko wayivugiraho kose waba wayirambitse mu modoka cyangwa wakoresheje bimwe mu bikoresho bigufasha kuyivugiraho utayifashe ntibyemewe kuko bituma umushoferi arangara bityo bikaba byamuviramo gukora impanuka yahitana ubuzima bwe cyangwa ubw’abandi bakoresha umuhanda. Nimwirinde gukoresha telefone mutwaye ibinyabiziga, ni mwubahe amategeko y’ umuhanda.”

Senior Superintendent of Police( SSP) Rene Irere
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version