Ikipe Y’Abanyarwandakazi Ya Sitting Volley Yatsinzwe Uruhenu N’Iya Brazil

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abagore bafite ubumuga bakina Sitting Volley  yatangiye imikino Paralempike 2024 itsindwa na Brazil amaseti 3-0. Ni umukino waraye ubaye kuri uyu wa Kane, ukaba uwa mbere ukinwe muri iri tsinda rigizwe na Brazil, Slovenia, Canada n’u Rwanda.

Iri rushanwa riri kubera mu Bufaransa.

Abanyarwandakazi ntibatinze gutsindwa kuko iseti ya mbere bayitsinzwe byihuse ku manota 25 kuri 13 kandi yose uko ari atatu yarangiye nta seti n’imwe u Rwanda rwagizemo amanota 15!

Iya kabiri yo rwagize amanota 10, iya gatatu rugira amanota arindwi.

Ikipe ya Brazil ya Sitting Volley ikomeye mu buryo bwose haba mu bagore no mu bagabo kuko ku rwego rw’isi iri ku mwanya wa kabiri nk’uko biherutse gutangazwa na Federasiyo mpuzamahanga ya Sitting Volleyball yitwa World Paravollley.

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo u Rwanda ruri bwongere gukina ruhure na Slovenia.

Umukino wa nyuma mu matsinda uteganyijwe taliki 02, Nzeri, 2024 ukazaruhuza na Canada.

Ni urushanwa riri kubera mu Bufaransa
Abakobwa b’u Rwanda bishimye ubwo bari batsinze igitego
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version