Gen Rwarakabije Arashakwa Mu Rukiko

Umunyamategeko  Me Bigimba avuga yifuza ko abatangabuhamya barimo na Gen Paul Rwarakabije bagomba kuzitaba urukiko nk’abatangabuhamya ku ruhande rw’abo yunganira . Uyu munyamategeko ari kunganira  Lt.Col Mpakaniye Emélien, Lt.Col Habimana Emmanuel na Brigadier Gen Léopord Mujyambere bahoze muri FDLR.

Ni urubanza ruri kubera mu Rugereko rwa Nyanza ruburanisha ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya imipaka.

Avuga ko abo yunganira bagiye muri FDLR bahunze kandi batarikubona uko bava muri uwo mutwe ngo baze mu Rwanda kuko  iyo byamenywaga n’abayobozi bayo ku rwego rwo hejuru, ababivugwagaho bicwaga.

Abo yunganira basabye ko (Rtd) Major General Paul Rwarakabije yazaza mu rukiko akababera umutangabuhamya.

- Advertisement -

Ati“…Léopord na Mpakaniye  nabo  batanze abatangabuhamya barimo Gen Rwarakabije Paul banabanaga muri FDLR ariko bo ntibigeze babazwa,  binashobotse nabo bazabazwa nk’uko abo ku ruhande rushinja babajijwe.”

Abo yungunira bashinjwa icyaha cy’ubugambanyi, icyakora bo bakabihakana bavuga ko kuva bahunga kugeza bafashwe nta gitero bo ubwabo bigeze bazamo mu bitero byatewe u Rwanda.

Ngo nta n’uruhare rwabo rugaragazwa baba baragize cyangwa se ngo hatangwe ibimenyetso.

Ubunganira ati: “Ibikorwa byabo byari ibyo kurwana ku mpunzi igihe zaba zitewe n’imitwe yo muri Congo irimo Mai Mai.”

Me Bigimba asaba ko icyo cyaha nacyo bagihanagurwaho.

Ku bijyanye n’icyaha cy’iterabwoba, umunyamategeko Me Bigimba avuga ko itegeko rigihana ryasohotse nyuma.

Ngo  ryasohotse Brigadier Gen Léopord Mujyambere afungiye muri Congo, risohoka Mpakaniye Emelien yarasezeye muri FDLR yaragiye kwivuza, ndetse ngo ryasohotse Emmanuel Habimana  yararwaye umugongo ‘wizanye.’

Me Bigimba ati: “Bose ibi byaha bakwiye kubihanagurwaho ahubwo bakajya mu ngando i Mutobo maze bakajyanwa mu buzima busanzwe.”

Abanyamategeko bunganira abaregwa basabye ko na Gen Rwarakabije yazitaba urukiko( Ifoto@UMUSEKE.RW)

Urukiko rwamubajije ukuntu  umuntu yamara muri FDLR imyaka irenga 20 ku gahato ‘katigobotorwa’ nk’uko abo yunganira babivuga, asubiza ko abo yunganira bari bafite abayobozi babakuriye k’uburyo iyo babikinisha bari kwicwa.

Urukiko rwavuze ko rutanze kubaza abatangabuhamya bo ku ruhande ruregwa ahubwo rwabanje kumva kwiregura kwabo.

Rwemeza ko  nyuma yo kwiregura ruzareba niba abatangabuhamya bo ku rundi ruhande babazwa cyangwa ntibabazwe.

Bagenzi bacu bo ku UMUSEKE bakurikiranye uru rubanza bavuga ko abaregwa bose uko ari batandatu bari abasirikare bo muri FDLR ibyaha baregwa barabihakana bagasaba kujyanwa i Mutobo noneho bagasubizwa mu buzima busanzwe nk’abandi bahoze muri FDLR.

Ku ruhande rw’Ubushinjacyaha, bwo buvuga ko abajyanwa i Mutobo baba barizanye barambitse intwaro hasi bitandukanye naba bafatiwe muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Bitaganyijwe ko iburanisha ruzasubukurwa taliki ya 13 Gashyantare 2023.

Paul Rwarakabije akiri Colonel
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version