Kuri Twitter hari video yahashyizwe n’ubuyobozi bw’uruganda BioNTech rwo mu Budage ivuga ko ibisanduku bitandatu bigize icyiciro cya mbere cy’ibyumba bizaba bigize uruganda rw’inkingo rugiye kubakwa mu Rwanda biri mu nzira bihazanwa.
Amakuru avuga ko bizaba byageze mu Rwanda bitarenze rwagati mu mwaka wa 2023.
Bizaba ari intambwe ikomeye mu rugendo u Rwanda rurimo rwo gushinga uruganda rukora inkingo za COVID-19 n’izindi ndwara zandura.
Uru ruganda ruzuzura ruri ku buso bwa metero kare 30.000 mu cyanya cyahariwe inganda kiri i Masoro.
Ibisanduku bizubakwamo ruriya ruganda babyita ‘BioNTainers.’
Muri ya video twavuze haruguru, handitswe mo ko igisanduku kimwe kizakorerwamo ibyo bita Messenger RNA (mRNA) ibi bikaba ari ikoranabuhanga rikoreshwa mu gukora inkingo n’imiti.
mRNA ni ikoranabuhanga rya BionTech rikoreshwa mu nkingo z’indwara zandura, aho uwazihawe zigera mu mubiri zigafasha abasirikare gutahura bwangu virus yakingiwe hanyuma zikarema uburyo bwo kuyirwanya.
Ikindi gisanduku kizakorerwamo imiti cyangwa inkingo.
Ibi bikontineri buzaba bigizwe n’ibindi bito ari nabyo byose hamwe bizaba bikoze uruganda, bikazaba ari 12 bifite ubuso bwa 2.6m x 2.4m x 12m buri kimwe kimwe.
Uwatekereza ko kuba ari ibisanduku bivuze ko nta buhangange bifite yaba yibeshye kubera ko bifite ikoranabuhanga rya laboratwari zisanzwe zimenyerewe mu bihugu biteye imbere nk’u Budage.
Twibukiranye ko u Budage ari cyo gihugu gikize kurusha ibindi mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi.,
Biriya bisanduku bita BioNTainers bikoranywe uburyo bwo gutunganya no kuringaniza ubushyuhe n’ubukonje bikenewe kugira ngo imiti cyangwa inkingo bitangirika.
Amashanyarazi yabyo kandi ‘ntajya abura.’
Intego yo guha ibihugu by’Afurika ikoranabuhanga ryo gukora inkingo ni ukugira ngo mu mwaka wa 2040, bizabe byikorera 60% by’inkingo bikenera.
Hagati aho ubushakashatsi ku nkingo za Malaria n’igituntu bugeze kure.
Ikoranabuhanga rya mRNA niryo riri gukoreshwa muri ubwo bushakashatsi.
U Rwanda ruteganya kuzajya rukora inkingo Miliyoni 50 ku mwaka ariko zishobora kwiyongera mu gihe bibaye ngombwa, bigakorwa binyuze mu kongera ziriya kontineri zikorerwamo nka labo.
Taliki 23, Kamena, 2022 nibwo Perezida Kagame yashyize ibuye ry’ifatizo ahazubakwa ruriya ruganda.
Yari hamwe na bagenzi barimo uyobora Ghana, Nana Akufo Addo, uyobora Guyana witwa Irfaan Ali, umuyobozi mukuru wa BioNTech Uğur Şahin, Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat n’abandi.
Mu gikorwa cyo gushyira ibuye ahazubakwa ruriya ruganda hari kandi n’Umuyobozi w’Umuryango w’Abibumbye ishami ryita ku buzima, OMS, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Senegal Aïssata Tall Sall.
Abenshi muri abo bayobozi bari bari mu nama ya CHOGM iherutse kubera i Kigali.
Mu Ukwakira, 2021 nibwo u Rwanda rwasinyanye n’uruganda BioNTech amasezerano y’uko impande zombi zizakorana mu kubaka uru ruganda.
Ni amasezerano yashyizweho umukono n’uwari Minisitiri w’Ubuzima icyo gihe Dr Ngamije Daniel n’Umuyobozi wa BioNTech, Uğur Şahin.
Biteganywa ko hazashyirwaho uburyo bwo gukora inkingo hagendewe ku bunararibonye bwo mu nganda zo mu Budage na Marburg, hakabanza kubakwa ubushobozi.
Bizagirwamo uruhare na Guverinoma y’u Rwanda hamwe na Institut Pasteur ifite icyicaro muri Dakar.
Umuyobozi wingirije wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, Dr Monique Nsanzabaganwa icyo gihe yavuze ko aya masezerano akomeye muri gahunda yo gukorera inkingo muri Afurika.
Yavuze ko binajyanye n’intego y’uko 60% by’inkingo zikenerwa muri Afurika zizaba zikorerwa imbere muri uyu mugabane bitarenze umwaka wa 2040.