Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Gen Tumwiime Wari Mu Bakomeye Muri Uganda YAPFUYE
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Gen Tumwiime Wari Mu Bakomeye Muri Uganda YAPFUYE

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 25 August 2022 3:44 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Inshuti n’abavandimwe ba Gen Elly Tumwiine bari mu gahinda nyuma y’urupfu rw’uyu musirikare mukuru waguye muri Kenya nyuma ya cancer y’ibihaha yari amaranye iminsi.

Yabanje kurwarira mu bitaro bya Nakasero muri Kampala ariko uburwayi bwe bukomeje gukomera ajyanwa mu bitaro by’i Nairobi muri Kenya ariko ngo ‘nyamunsi ntawe uyisimbuka’ none inkuru mbi yamenyekanye ko Gen Elly Tumwiine yapfuye.

Uyu musirikare yakoze mu nzego zitandukanye z’umutekano wa Uganda kandi yapfuye yari amaze igihe gito avuye ku nshingano zo kuba  ‘Umujyanama mukuru’ wa Perezida Museveni mu by’umutekano.

Guhera mu mwaka wa 1996 kugeza mu mwaka wa 2021 yari Umudepite uhagarariye ingabo za Uganda mu Nteko ishinga amategeko y’iki gihugu.

Yatangiye imirimo yo kuba Umujyanama mukuru wa Perezida Museveni mu by’umutekano guhera mu mwaka wa 2018 kugeza mu mwaka wa 2021.

Tuributsa abasomyi bacu ko Lt Gen Muhoozi Kainerugaba ari umujyanama wa Perezida Museveni mu by’umutekano ariko ‘atari Umujyanama mukuru’.

Ubwo yahererekanyaga ububasha na mugenzi we wamusimbuye k’ukuba Umujyanama Mukuru wa Perezida Museveni mu by’umutekano witwa Major Gen Jim Muhwezi yavuze ko yifuza kuzagira inama Museveni ko yazahererekanya ububasha n’uzamusimbura kandi bigakorwa mu mahoro.

Gen Tumwiine yigeze kwamaganwa ubwo yavugaga ko ashyigikiye ko habaho ahantu abakekwaho ibyaha bikomeye bagomba kubarizwa ibyo bakekwaho.

Tumwiime yavuze ko ahantu nk’aho hagomba kubaho kuko n’abagizi ba nabi ntaho bagiye.

Muri Uganda haba Urwego rushinzwe guhiga abanzi b’igihugu rwitwa Internal Security Organisation (ISO) rukunze kuvugwaho gukorera abantu iyicarubozo.

Hamwe muho rufite icyo kigo ni ahitwa Kalangala n’ahitwa Kyengera muri  Wakiso.

General Elly Tumwiine yavutse Taliki 12, Mata, 1954, avukira ahitwa Burunga muri  Mbarara.

Yize no muri Kaminuza ya Makerere yiga iby’ubuhanzi, ibyo bita Bachelor of Arts in Fine Art, hari mu mwaka wa  1977.

Yize ibya gisirikare mu ishuri rikuru rya gisirikare riba muri Tanzania ahitwa Monduli.

Amasomo mu bya gisirikare yayakomereje mu ishuri ryitwa Senior Command Course riba mu Kigo cya gisirikare kitwa Uganda Senior Command and Staff College riri i Kimaka, muri Jinja.

Yize no mu Burusiya mu ishuri bita Military Academy ry’ahitwa Vystry. Aha hahoze ari muri Leta zunze ubumwe z’Abasoviyete.

Gen Tumwiine niwe uvugwaho ko yatangije urugamba rwo kwirukana Tito Okello Lutwa k’ubutegetsi mu ntambara y’imyaka itanu Museveni n’abasirikare be barwanye .

Icyo gihe uwari ushinzwe ibikorwa bya gisirikare witwa Ahmed Sseguya wari amaze kwamburwa inshingano.

Gen Elly Tumwiine kandi yabaye umugaba w’ingabo za NRA ubwo Museveni yari arangije kwigarurira Uganda.

Hari mu mwaka wa 1987. Icyakora yaje kumukura kuri uyu mwanya amugira Minisitiri w’ingabo.

TAGGED:IngaboMuseveniTumwiineUgandaUmusirikare
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Perezida Kagame Yasabye Abanya Ruhango Kumwihanganira Kubera Umwenda Abarimo
Next Article Ruhango: Umupolisikazi Yatemwe Bikomeye N’Abagizi Ba Nabi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Drones Zigiye Gukoreshwa Mu Kurwanya Imibu Yo Mu Bugesera

Kigali: Abagore Baravugwa Kenshi Mu Biyobyabwenge

UNHCR Yaganirije AFC/M23 Ku Kibazo Cy’Impunzi Ziri Mu Rwanda

Umukino Urangiza Irushanwa ‘Gicanda Invitation 2025’ Urabera Kigali Pele Stadium

U Rwanda Rushaka Kuba Igihugu Gikize Byuzuye-Kagame

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

RDB Yamaze Impungenge Abafite Hoteli Mu Birunga

Uburundi Bwatsembye Ko Butazafungura Vuba Umupaka Wabwo N’u Rwanda

Perezida Wa Mozambique Yatangiye Uruzinduko Mu Rwanda

Meteo Rwanda Irateguza Imvura Irimo Inkuba Mu Gihugu Hose

You Might Also Like

Mu mahangaPolitiki

Perezida Wa Palestine Yimwe Visa Yo Kuzajya Muri Amerika Mu Nama Ya UN

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

DRC Ntishaka Ubuhuza Bwa Thabo Mbeki 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbukungu

Angola Igiye Kujya Itunganya Diyama Yose Icukura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Bukavu: Abantu Bahiriye Mu Nzu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?