Gen Tumwiime Wari Mu Bakomeye Muri Uganda YAPFUYE

Inshuti n’abavandimwe ba Gen Elly Tumwiine bari mu gahinda nyuma y’urupfu rw’uyu musirikare mukuru waguye muri Kenya nyuma ya cancer y’ibihaha yari amaranye iminsi.

Yabanje kurwarira mu bitaro bya Nakasero muri Kampala ariko uburwayi bwe bukomeje gukomera ajyanwa mu bitaro by’i Nairobi muri Kenya ariko ngo ‘nyamunsi ntawe uyisimbuka’ none inkuru mbi yamenyekanye ko Gen Elly Tumwiine yapfuye.

Uyu musirikare yakoze mu nzego zitandukanye z’umutekano wa Uganda kandi yapfuye yari amaze igihe gito avuye ku nshingano zo kuba  ‘Umujyanama mukuru’ wa Perezida Museveni mu by’umutekano.

Guhera mu mwaka wa 1996 kugeza mu mwaka wa 2021 yari Umudepite uhagarariye ingabo za Uganda mu Nteko ishinga amategeko y’iki gihugu.

- Advertisement -

Yatangiye imirimo yo kuba Umujyanama mukuru wa Perezida Museveni mu by’umutekano guhera mu mwaka wa 2018 kugeza mu mwaka wa 2021.

Tuributsa abasomyi bacu ko Lt Gen Muhoozi Kainerugaba ari umujyanama wa Perezida Museveni mu by’umutekano ariko ‘atari Umujyanama mukuru’.

Ubwo yahererekanyaga ububasha na mugenzi we wamusimbuye k’ukuba Umujyanama Mukuru wa Perezida Museveni mu by’umutekano witwa Major Gen Jim Muhwezi yavuze ko yifuza kuzagira inama Museveni ko yazahererekanya ububasha n’uzamusimbura kandi bigakorwa mu mahoro.

Gen Tumwiine yigeze kwamaganwa ubwo yavugaga ko ashyigikiye ko habaho ahantu abakekwaho ibyaha bikomeye bagomba kubarizwa ibyo bakekwaho.

Tumwiime yavuze ko ahantu nk’aho hagomba kubaho kuko n’abagizi ba nabi ntaho bagiye.

Muri Uganda haba Urwego rushinzwe guhiga abanzi b’igihugu rwitwa Internal Security Organisation (ISO) rukunze kuvugwaho gukorera abantu iyicarubozo.

Hamwe muho rufite icyo kigo ni ahitwa Kalangala n’ahitwa Kyengera muri  Wakiso.

General Elly Tumwiine yavutse Taliki 12, Mata, 1954, avukira ahitwa Burunga muri  Mbarara.

Yize no muri Kaminuza ya Makerere yiga iby’ubuhanzi, ibyo bita Bachelor of Arts in Fine Art, hari mu mwaka wa  1977.

Yize ibya gisirikare mu ishuri rikuru rya gisirikare riba muri Tanzania ahitwa Monduli.

Amasomo mu bya gisirikare yayakomereje mu ishuri ryitwa Senior Command Course riba mu Kigo cya gisirikare kitwa Uganda Senior Command and Staff College riri i Kimaka, muri Jinja.

Yize no mu Burusiya mu ishuri bita Military Academy ry’ahitwa Vystry. Aha hahoze ari muri Leta zunze ubumwe z’Abasoviyete.

Gen Tumwiine niwe uvugwaho ko yatangije urugamba rwo kwirukana Tito Okello Lutwa k’ubutegetsi mu ntambara y’imyaka itanu Museveni n’abasirikare be barwanye .

Icyo gihe uwari ushinzwe ibikorwa bya gisirikare witwa Ahmed Sseguya wari amaze kwamburwa inshingano.

Gen Elly Tumwiine kandi yabaye umugaba w’ingabo za NRA ubwo Museveni yari arangije kwigarurira Uganda.

Hari mu mwaka wa 1987. Icyakora yaje kumukura kuri uyu mwanya amugira Minisitiri w’ingabo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version