General Mubarakh Muganga uyobora ingabo z’u Rwanda yabwiye urubyiruko rwitabiriye urubyiruko Itorero Indangamirwa icyiciro cya 15, ruri mu kigo cy’ubutore cya Nkumba mu Karere ka Burera ko RDF ikora akazi k’ingirakamaro haba muri Mozambique no muri Repubulika ya Centrafrique.
Avuga ko bimwe mu bikorwa bya RDF muri ibyo bihugu bikubiye mu masezerano yasinywe hagati y’ibihugu byombi mu murongo wo gushaka ibisubizo by’Abanyafurika ku bibazo byabo.
Hari mu kiganiro cyari gifite insanganyamatsiko igaruka ku kuba Afurika ikwiye kwishakamo ibisubizo ku bibazo byayo.
Avuga ko uruhare rw’ingabo z’u Rwanda mu gutanga umusanzu ufatika muri urwo rugendo, rugaragara.
Gen Mubarakh Muganga yashishikarije urubyiruko gukora cyane no kumva uruhare rwarwo nk’abayobozi b’ejo hazaza mu guteza imbere u Rwanda na Afurika muri rusange.
Muganga asaba urubyiruko kuzamura ubumenyi n’ubushobozi bwarwo mu gushakira Afurika ibisubizo by’ibibazo biyugarije by’ubukene, amakimbirane, ibibazo by’ubuzima n’ibindi.
Itorero Indangamirwa ryatangiye kuva tariki ya 01, Nyakanga kugeza tariki ya 14, Kanama 2025, rihurije hamwe urubyiruko 438 rurimo abiga cyangwa abatuye mu mahanga, n’abandi biga mu mashuri mpuzamahanga yo mu Rwanda.
Bahawe amasomo y’ubumenyi bw’ibanze mu bya gisirikare, ibiganiro ku mateka y’u Rwanda, uburere mboneragihugu, ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda, u Rwanda rwifuzwa, uburezi no guhanga udushya.