General Numbi Wahoze Ayobora Polisi Ya RDC Yahunze

General John Numbi Tambo wabaye umukuru wa Polisi ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo yahunze igihugu, bikekwa ko yerekeje muri Zimbabwe.

Gen. Numbi w’imyaka 59 akurikiranyweho uruhare mu kwica impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu Floribert Chebeya wayoboraga umuryango utegamiye kuri leta Voix des Sans Voix n’umushoferi we Fidèle Bazana, ku wa 1 Kamena 2010.

Nyuma y’iminsi amaze atagaragara mu gihugu, amakuru yizewe aturuka muri Haut-Katanga yemeza ko Gen Numbi ari hanze y’imipaka ya RDC.

Georges Kapiamba uyobora umuryango uharanira ubutabera, Association Congolaise pour l’Accès à la Justice (ACAJ), yatangaje ko yabonye amakuru ko Numbi yahungiye muri Zimbabwe nk’uko RFI yabitangaje.

- Kwmamaza -

Gen Numbi yakomeje guhakana ibyo aregwa.

Yahunze nyuma y’uko ikirego cye cyongeye kubyutswa n’itabwa muri yombi rya Colonel Christian Kenga Kenga wafashwe umwaka ushize na Jacques Mugabo wafashwe muri Gashyantare, bakekwaho uruhare mu kwica Chebeya.

Hari n’apolisi babiri baheruka kwemera uruhare muri ubwo bwicanyi byo muri Kamena 2010, aribo Alain Kayeye Longwa na Hergil Ilunga wa Ilunga. Bavuze ko byose byakozwe ku mabwiriza ya Gen Numbi.

Umubiri wa Chebeya wabonetse nyuma y’umunsi umwe yishwe bigaragara ko yapfuye aheze umwuka. Umubiri wa Bazana we ntabwo wigeze uboneka kugeza magingo aya.

Perezida Felix Tshisekedi amaze iminsi arwanira ko abantu bahoze bakomeye mu butegetsi bwa Joseph Kabila bagezwa imbere y’inkiko kubera ibyaha bakekwaho.

Muri Gashyantare nibwo Annie Chebeya – umugore wa Floribert Chebeya – yagiranye ikiganiro na Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI), asaba ubutabera.

Icyo gihe yashinje Gen Numbi na Joseph Kabila wahoze ari perezida, ko aribo bagize uruhare mu rupfu rw’umugabo we.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version