Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Gérard Bi Goua Gohou Wakiniraga Kazakhstan Yayisezeye Aza Mu Amavubi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

Gérard Bi Goua Gohou Wakiniraga Kazakhstan Yayisezeye Aza Mu Amavubi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 18 January 2023 8:12 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Goua Gohou yaraye atangaje ko yatandukanye na FC Aktobe yo mu cyiciro cya mbere muri Kazakhstan nyuma y’umwaka umwe ayikinira kugira ngo abone uko aza mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu buryo bwuzuye.

Hari amakuru avuga ko imwe mu mpamvu zatumye asezera ari uko yagonzwe n’itegeko ribuza amakipe yo muri Kazakhstan Premier League gukinisha umunyamahanga ufite cyangwa urengeje imyaka 34 y’amavuko.

Gérard Bi Goua Gohou yemejwe nk’umukinnyi wahawe ubwenegihugu muri Nzeri, 2022  kugira ngo aze kuziba icyuho cyari mu kubona ibitego.

Akomoka muri Côte d’Ivoire.

Kugeza ubu yari amaze gukinira ikipe y’u Rwanda imikino ine.

Bamwe mu bakurikirana umupira haba mu Rwanda n’ahandi, bavuga ko ubushobozi bwa Gérard Bi Goua Gohou ari ukubutega amaso kuko uretse no kuba akuze, nta n’ibigwi bihambaye azwiho.

Ibi ariko si ko bimeze ku mutoza  Carlos Alós Ferrer wamugiriye icyizere.

Gohou nawe yanze kumutaba mu nama kubera ko mu mukino wa gicuti u Rwanda rwakinnye na Sudani yatsinzemo igitego cye cya mbere.

Mbere y’uko akinira FC Aktobe, yari asanzwe akinira Kasımpaşa SK yo muri Turikiya, iyi ikaba yamusezereye, arataha amara amezi atandatu(6) adakina.

Mu gihe yamaze akinira FC Aktob, Bi Gohou yakinnye imikino 24, agira uruhare mu bitego 11, harimo umunani yatsinze ndetse na bitatu yatanze imipira yavuyemo ibitego.

Ikipe Aktobe Football Club yamushimiye igihe bamaze bakorana.

Mu butumwa bwayo haragira hati: “ “Aktobe Football Club irabashimira mu gihe mumaranye na yo, ndetse no mu mwaka w’imikino wa 2022 ku bw’umuhati n’ubufatanye. Turabifuriza amahirwe mu rugendo rushya mutangiye.”

Gérard Bi Gohou yasezerewe hamwe n’abandi bakinnyi babiri barimo ukomoka muri Kazakhstan witwa  Temirlan Erlanov n’Umunya-Brésil Rogerio Alves “Sheena”.

TAGGED:AmavubifeaturedIbitegoRwandaUmukinnyi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umuraperi W’Umunyarwanda Aranenga Bagenzi Be
Next Article I Goma Barateganya Imyigaragambyo Yamagana Ingabo Za Sudani Y’Epfo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Muzaze Dushimire Imana Ibyiza Yagejeje Ku Gihugu-Amb Murigande

Kagame Yaganiriye Na Mugenzi We Wa Mozambique

Perezida Wa Mozambique Yatangiye Uruzinduko Mu Rwanda

Uburundi Bugiye Kubaka Gariyamoshi

Ubuhinde Burashaka ‘Kwigira’, Burambiwe Amerika

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

Undi Muyobozi Muri WASAC Yafunzwe

Yanditse Igitabo Ku Gahinda Yatewe No Gupfusha Umugore We

You Might Also Like

Mu RwandaUmutekano

Gisagara: Abashakanye Baravugwaho Kwica Umuntu Muri 2021 Bamuta Mu Bwiherero

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu Rwanda

Meteo Rwanda Irateguza Imvura Irimo Inkuba Mu Gihugu Hose

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Abanyamakuru Barekuwe N’Urukiko Rwa Gisirikare

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeUbukungu

RDB Yamaze Impungenge Abafite Hoteli Mu Birunga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?