Urwunguko Rwa Pariki Y’Akagera Mu Mezi Atatu Rurashimishije

Umwanditsi wa Taarifa
3 Min Read
Pariki y'Akagera

Ubuyobozi bwa pariki y’Akagera bwatangaje ko mu minsi 90 ishize, ni ukuvuga amezi atatu, abasuye iki cyanya gikomye bakinjirije Miliyari Frw 1.9, aya akaba angana na Miliyoni $1.3.

Amakuru atangwa n’ubuyobozi bw’iyi pariki avuga ko ahanini ayo mafaranga yishyuwe n’abazaga kureba inyamaswa nini kurusha izindi ziyibamo ari zo ingwe, intare, inkura, imbogo n’inzovu.

Ikindi gishimishije nk’uko abayobozi babivuga, ni uko abenshi mu basuye Pariki y’Akagera ari Abanyarwanda.

Ariya mafaranga kandi agaragaza ko habayeho izamuka ry’ayinjiye rya 8% ugereranyije n’uko byari bimeze mu gihe nk’icyo cy’umwaka wa 2025.

Mu gushakisha icyaba cyarakuruye abantu ngo barusheho gusura iyi pariki, abashakashatsi basanze harimo n’uko abashyitsi baje mu Rwanda bakuruwe na gahunda ya Visit Rwanda biyongereye.

Kimwe mu binyamakuru bikomeye ku isi bivuga kuri siyansi, ubuzima, imibereho, amateka n’ubumenyi bw’isi kitwa National Geographic giherutse kurarika abantu ko niba bashaka aheza bazasura mu mwaka wa 2026, bazanyarukira no muri pariki y’Akagera.

Igihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2026 kandi abasuye iyi pariki bishyuye amafaranga yagize uruhare no mu kuzamura imibereho myiza y’abayituriye kuko mu yinjiye yose havanywemo $ 168,22$ agomba gushyirwa mu mishinga yo kuzamura imibereho yabo.

Nk’ubu, abakora uburobyi binjije $ 59.770, abakora ubuvumvu binjiza $ 17.309 mu gihe abakora ubukorikori, ubworozi bw’inkoko n’amacumbi binjije $ 16.998 .

Abaturage bari mu bashinzwe kuyobora ba mukerarugendo bita ‘aba guides’ binjije $  31.922 $ mu gihe koperative z’abubatsi na ba nyakabyizi byinjije $ 42.227

Mu rwego rwo kubungabunga inyamaswa ziyituye, abazishinzwe bazambitse ikoranabuhanga bita GPS rituma bazigenzurira aho zitembera hose, zisanzuye.

Hagati ya Mutarama na Werurwe 2026, intare eshatu zashyizweho ikoranabuhanga rya GPS, binakorwa ku nzovu imwe mu gihe inkura z’umukara 17 zashyizweho ikoranabuhanga rya ‘VHF transmitters’ mu ihembe.

Intare eshanu z’ingore zabonerejwe urubyaro hagamijwe kugenzura uburyo zororokamo.

Pariki y’Akagera yashinzwe mu 1934, ifite ubuso bwa kilometero kare 1.122, ikaba ibarizwamo inyamaswa zirenga 11.300.

Ubu irimo intare 60, inzovu 142, imbogo 4.000, twiga 115, ingwe ziri hagati ya 80 na 100 n’inkura 145.

Ibamo ubwoko 179 bw’ibinyugunyugu, imparage 2.000, impara 1.500 n’impyisi ziri hagati ya 120 na 150.

Harimo imvubu ziri hagati ya 1.500 na 1.800, inyemera 1000 n’indonyi zirenga 1000.

Ituwe n’ubwoko 500 bw’inyoni, ikaba iya mbere ifite inyoni nyinshi kuko iya kabiri ari Pariki ya Nyungwe ifite ubwoko 300 bwazo naho izindi ari zo Gishwati-Mukura na Pariki y’Ibirunga zikagira umubare muto kurushaho.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *