Umunyarwanda Yatanze Umunya Uganda Wari Umuzaniye Urumogi

Umugabo witwa Hulbert wo mu Ntara ya Kabare yafatiwe mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Kivuye azaniye Umunyarwanda urumogi rupima ibilo 20. Yabwiye itangazamakuru ko uwari wamuhamagaye ari we wamutanze, Polisi iramufata.

Uyu mugabo witwa Tirigwe Hubert avuga ko ari ubwa mbere yari azanye urumogi mu Rwanda, akavuga ko yari yaruzanye arangiwe isoko n’Umunyarwanda wo mu Karere ka Gicumbi.

Yari yasezeranyijwe ko azishyurwa Frw 220 000, ariko afatwa bataramwishyura.

Tiringwe ati: “Navuganye n’umugabo ansaba ko namuzanira itabi, twemeranya ko turi buhurire mu gace bita tampo akampa amafaranga nibwo bahise bamfata.”

- Advertisement -

Avuga ko muri Mutarama, 2021 aribwo atangiye gucururiza urumogi mu Rwanda ariko akavuga ko mbere hari undi mwana waje kurufata muri Uganda.

Tirigwe Hubert wasubizaga mu Rukiga yavuze ko iwabo urumogi barwita ‘Inzayi.’

Abajijwe niba yumva ko ibyo yakoze ari icyaha asubiza ko ikibi cyamubayeho ari uko yafashwe.

Ati: “ Uwankoresheje icyaha ni uwaje ambwira ko ari umuguzi ariko akanteza abashinzwe umutekano bakamfata.”

Commissioner of Police ( CP) John Bosco Kabera avuga ko uriya mugabo yari agemuye ibiyobyabwenge ku nshuro ya kabiri, kandi ngo no ku nshuro ya mbere yarafashwe.

Avuga ko ibiyobyabwenge byinjira mu Rwanda biturutse mu bihugu bituranye narwo ariko akemeza ko bifite isoko mu Rwanda cyane cyane mu rubyiruko.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yavuze ko Polisi ihora ifata abinjiza ibiyobyabwenge mu Rwanda kandi ngo ikibazo si uko ibifatwa bingana, ahubwo ngo n’iyo hakwinjira ikilo kimwe ubwabyo ni ikibazo ku mutekano n’ubuzima bw’Abanyarwanda.

Itegeko riteganya ibyaha n’amategeko abihana mu Rwanda riteganya ko umuntu uwo ari wese uhinga, ugemura, cyangwa ugurisha ibiyobyabwenge mu kindi gihugu iyo abihamijwe n’urukiko ashobora guhanishwa imyaka iri hagati ya 20 na 25, agacibwa n’ihazabu iri hagati ya Miliyoni Frw 50 na Miliyoni Frw 20.

Ubushakashatsi Taarifa yakoze bwerekana ko hegitari imwe yeraho toni 18 z’urumogi, bivuze ko  urumogi rufite ibilo 20 rwahinzwe ku buso bungana na metero kare 11.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version