Ghana Mu Bufatanye N’Uburayi Mu Kurwanya Iterabwoba Mu Karere Iherereyemo

Umwanditsi wa Taarifa
2 Min Read

Jane Naana Opoku- Agyemang akaba Visi Perezida wa Ghana na Kaja Kallas ushinzwe ububanyi n’amahanga mu Muryango w’Uburayi baraye basinye amasezerano y’ubufatanye mu by’umutekano.

Ahanini ibiyakubiyemo bizashyirwa mu bikorwa binyuze mu gutuma agace Ghana iherereyemo karindwa iterabwoba rikorwa  n’imitwe y’abarwanyi ndetse no gukumira ingaruka z’intambara iri kubera muri Sudani.

Ibyo bizakorwa binyuze mu guhanahana amakuru y’ubutasi no gufatanya mu gukemura ibibazo biri muri ako gace.

Muri aka gace hamaze igihe hari ibibazo by’umutekano biterwa n’imitwe ishamikiye kuri Al- Qaida n’ibindi bibazo biri mu bihugu bituriye ubutayu bwa Sahara kitwa Sahel.

Hari raporo iherutse gusohoka yemeza ko Sahel ari agace ka gatatu kadatekanye kubera iterabwoba kurusha utundi ku isi.

Ubufatanye hagati ya Ghana n’Uburayi byashyirwa mu bikorwa ku ishoramari rya Miliyoni € 50.

Kaja Kallas yabwiye itangazamakuru ko Uburayi bwizeye ko ishyirwa mu bikorwa ryayo masezerano bizatuma Abanyaburayi baba mu gace Ghana iherereyemo batekana.

Uburayi buzaha Ghana ibikoresho by’ikoranabuhanga, amafaranga n’ibindi bikenewe ngo ishobore gutahura, gukumira no guhangana n’abakora iterabwoba.

Ndetse nyuma yo gusinya ariya masezerano, Uburayi bwahise buha Accra indege za drones zishinzwe kugenzura ibibera hafi aho, imbunda zihanura ibisasu bita Canons anti-drones na Motos z’inzego z’umutekano.

Jane Naana Opoku- Agyemang ashima ubwo bufatanye, akemeza ko buzagira uruhare mu gutuma aho igihugu cye giherereye hatekana birambye.

Mu gihe ari uko ibintu byifashe, ku rundi ruhande, abarwanyi bakora iterabwoba bahinduye ibirindiro bagana mu gace k’ikigobe cya Gulf ya Guinea nyuma yo kubona ko imipaka y’aho itarinzwe neza.

Nyuma ya COVID-19, hari ibice bya Afurika byahise biba indiri y’abarwanyi birimo Uburasirazuba bushyira Amajyepfo nko muri Mozambique n’Uburengerazuba bushyira Hagati nko muri Burkina Faso, Niger, Benin, Ivory Coast n’ahandi.

Inyungu z’Uburayi nizo zibutera gukorana n’ibihugu bya Afurika ngo bubihe amafaranga nabyo byohereze abasirikare babyo mu kwirukana abo barwanyi babubangamiye.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *