Gicumbi: Abacunda bari bazanye amata babujijwe kwinjira muri Kigali

Abasore bazana amata mu Mujyi wa Kigali baturutse mu  Karere ka Gicumbi bitwa Abacunda bageze ahitwa Gaseke mu Karere ka Gicumbi bahagarikwa n’abapolisi bababwira ko bitemewe kubera amabwiriza mashya yo kwirinda COVID-19.

Babwiye mugenzi wacu witwa Pappy Ndahiro ko Polisi yababujije gukomezanya ariya mata, kandi ngo muri bo harimo abatwaye litiro zirenga 100 z’amata.

Bavuga ko ibiribwa n’ibinyobwa byemerewe kuvanwa mu gace kamwe bijyanwa mu kandi, mu rwego rwo gukomeza ubuhahirane.

Taarifa yahamagaye Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Bwana Felix Ndayambaje kugira ngo agire icyo abitubwiraho ariko ntiyafata telefoni ye igendanwa.

- Advertisement -

Hari uwatubwiye impamvu zabyo:

Umwe mu bakora akazi k’umutekano utashatse ko dutangaza amazina ye yatubwiye ko kuba bariya bacunda bahagaritswe byatewe n’uko ari benshi, bakaba bamanukira icyarimwe bagana i Kigali kandi ntacyemeza ko batanduye COVID-19.

Yatubwiye ko bahisemo kubahagarika kugira ngo babagire inama y’uko bajya bohereza amata i Kigali ariko bataje ari igihiriri.

Avuga ko byaba byiza abacunda bashatse imodoka izajya izana amata i Kigali aho kugira ngo baze ari benshi icyarimwe kuko byongera ibyago byo kwanduza no kwandura COVID-19.

Yagize ati: “ Aba bantu ni benshi kandi uko bamanuka ari benshi tutizeye niba bose batanduye niko ibyago byo kwanduza abo basanze cyangwa nabo bakandura byiyongera. Twe nk’abakora mu mutekano tugomba kurinda ko ibyo biba.”

Yabwiye Taarifa ko bariya bacunda bari burekurwe, ariko bari bugirwe inama y’uko amata yabo yajya agezwa i Kigali mu mutekano.

Abacunda babujijwe kwinjira muri Kigali basanzwe bakorera ku ikusanyirizo ry’amata riri mu Murenge wa Mutete mu Karere ka Gicumbi.

Bari bazanye amata, babuzwa kwinjira i Kigali kuko ntawakwizera ko batanduye COVID-19
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version