Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Gicumbi: Abahinzi B’Ikawa Basezeranyijwe Kuzubakirwa Uruganda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Gicumbi: Abahinzi B’Ikawa Basezeranyijwe Kuzubakirwa Uruganda

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 13 December 2022 7:51 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abahinga ikawa mu Murenge wa Rukomo mu Karere ka Gicumbi baherutse gutangiza ku bwinshi ubuhinzi bw’iki gihingwa ngengabukungu bagamije ko mu myaka itatu iri imbere izaba yeze, bagahabwa uruganda ruyitunganya ikagurishwa yongerewe agaciro.

Ni abahinzi bo mu Kagari ka Gisiza, Umudugudu wa Gitaba.

Hashize iminsi mike muri aka Kagari hatangiye guterwa ingemwe 10,000 ku buso bwa hegitari enye.

Babwiwe ko iyi kawa izaba yeze mu myaka itatu iri imbere kandi ngo icyo gihe bazaba bafite uruganda rwo kuyibyaza umusaruro.

Mu mirenge 21 igize Akarere ka Gicumbi,  igera kuri 11 niyo iteweho ikawa.

Hegitari 602,2 nizo ziteyeho kiriya gihingwa. Ibiti 1,431, 555 nibyo biteye kuri ubwo buso.

Umuhinzi w’ikawa witwa Ngendahimana avuga ko nyuma yo gutera biriya biti, hari amahugurwa basezeranyijwe azabafasha kumenya mu buryo bwimbitse uko ikawa yitabwaho bityo igatanga umusaruro bifuza.

Ibi biri gukorwa k’ubufatanye bw’ikigo  Arabica Farmers LTD ndetse n’ikigo gishinzwe kohereza hanze ibikomoka ku buhinzi,  NAEB.

Mu  cyizere kinshi, hari umugore witwa Nyirabagenzi uvuga ko ikawa niyera neza azajya ayinywa kubera ko ngo kuva yitwa we, ntarasoma ku ikawa, ngo yumva abayinyweye bavuga ko iryoha.

Uwera Parfaite ushinzwe ubukungu mu Karere ka Gicumbi yasabye abaturage gufata neza amahirwe begerejwe.

Avuga ko Akarere kiteguye kuzafasha abahinzi b’ikawa kuyibyaza umusaruro, bakabona iyo bagurisha ndetse nabo bakayinywa.

Ati: “Abaturage musabwe kubungabunga aya mahirwe mwegerejwe, tuzabafasha gukurikirana uburyo bwo kubahugura, kandi twiteze ko nta kibazo cy’ifumbire muzagira.”

Uruganda rw’ikawa ruvugwa muri iyi nkuru  ruzubakwa n’umufatanyabikorwa w’ aka Karere  witwa Arabica Farmers Ltd mu myaka itatu iri imbere.

Ubusanzwe mu karere ka Gicumbi hubatswe inganda  zirindwi zitunganya ikawa.

TAGGED:AbahinziAkarerefeaturedGicumbiIkawaNAEB
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Batangiye Kuva Kuri Twitter Kuva Yagurwa Na Elon Musk
Next Article Uwiswe Ko Yagizwe Adiminisitarateri Wa Rutshuru Avuga Ko Ari Mwarimu i Gatsibo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Gaza: Ingabo Za Israel Zishe Abanyamakuru

Bafatanywe lbilo 30 By’urumogi Babitwaye Kuri Moto

Abangilikani Bizihije Imyaka 100 Ishize Bageze Mu Rwanda

Misiri Irashaka Gukaza Umutekano Ku Mupaka Wayo Na Gaza

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

You Might Also Like

Mu RwandaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Rwanda: Abohereza Ikawa Mu Burayi Basabwe Gukurikiza Ibyo Bushaka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

U Rwanda Rwatumye Abaturage Bacu Bongera Gutekana-Min W’Ingabo Za Mozambique

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Abayobozi Bakuru Mu Ngabo Za Mozambique Bari Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaPolitiki

Nyaruguru: Bagiye Gusasa Inzobe Kucyatumye Abana Batsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?