Mu rwego rwo gushyigikira gahunda y’igihugu y’iterambere no gushyira mu bikorwa inshingano z’ingenzi za Rwanda Development Board (RDB) zo guteza imbere ibyiza nyaburanga biri hirya no hino mu gihugu, mu Karere ka Gicumbi hagiye kubera Inama yiga kucyahateza imbere.
RDB ivuga ko iyo nama izigirwamo uko hakoroshwa ishoramari ryo muri Gicumbi byakorwa bigizwemo uruhare n’abayituye n’abayikomokamo batuye ahandi.
Bizakorwa ku nsanganyamatsiko igira iti: “Gufungura amahirwe y’ishoramari ya Gicumbi.”
Ihuriro ry’Ishoramari muri Gicumbi riteganyijwe kuwa 26, Werurwe, 2026 ikazaba uburyo bwo kuganira k’ubukerarugendo, imiturire, ubuhinzi, inganda, ubwikorezi n’ibindi.
Intego nyamukuru y’Ihuriro ry’Ishoramari rya Gicumbi ni ukuziba icyuho cy’ubumenyi mu mategeko agenga ishoramari n’amahirwe yo guteza imbere ubucuruzi, banongererwe ubumenyi ku mikorere y’ikigo One Stop Center cya RDB.
Umunsi wa mbere wahariwe ibiganiro n’itangazamakuru no gusura ahari imishinga naho umunsi wa kabiri uzibanda ku ihuriro nyirizina ry’ishoramari, rizitabirwa n’abantu 200.
Abayobozi b’inzego z’ibanze n’abayobozi b’ubucuruzi bo mu Karere ka Gicumbi n’abandi bashoramari baturutse mu tundi turere two mu Ntara y’Amajyaruguru no mu Mujyi wa Kigali bari mu b’ibanze bazayitabira.
Mu gusura ibice bya Gicumbi, hazibandwa aha hakurikira:
-Muhazi eco-tourism,
-Umusero w’abami,
-Mulindi w’Intwari,
-Urugezi.

