Gicumbi: Hamwe Mu Hazaturuka Inyambo Zizerekanwa Mu Rukari

Taliki 22, Werurwe, 2024 mu Rukari hazamurikirwa inka z’indobanure z’inyambo zizaturuka hirya no hino mu Rwanda harimo no mu Karere ka Gicumbi.

Amakuru Taarifa yahawe n’abakora mu nzu ndangamuraho ya Nyanza avuga ko inyambo ziziyerekana mu Rukari zatoranyijwe hagendewe ku bwiza bwazo, amabara yazo( ubusanzwe inyambo zose zigira ibara rimwe ry’ibihogo) ndetse n’imbyaro zazo.

Izo nyambo zatoranyijwe mu Karere ka Gicumbi, Nyagatare, Gatsibo, Kirehe no mu Karere ka  Bugesera zose zikazaza zisanga izisanzwe ziba  i Nyanza mu Rukari.

Ikindi ni uko biteganyijwe ko ni uko inyambo zizatambagira ari izisanzwe ziba mu Rukari kuko ari zo zatorejwe hamwe.

- Kwmamaza -

Taliki 22, Werurwe, 2024 ku ikubitiro hazasurwa ahantu ndangamurage hatandukanye ho muri Nyanza, umunsi urangizwe n’igitaramo cy’indirimbo n’imbyino gakondo nyarwanda.

Kizabera mu ngoro y’umwami iri i Nyanza, kikazibanda k’ukuvuga amazina y’inka, amahamba n’ibindi.

Ku munsi wa kabiri w’iri serukiramuco hazaba akarasisi k’inyambo zatorejwe mu Rukari, ukazitabirwa nk’inyambo 100.

Muri iri serukiramuco, hazamurikwa ibitandukanye ku nyambo birimo amabara, uburambe, ubwiza bw’amahembe n’ibindi.

Mu nyambo zizamurikwa, harimo ifite imyaka 25 y’amavuko ikagira imbyaro 19.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version