Dukurikire kuri

Imyidagaduro

Mu Mafoto: Igitaramo Cya Israel Mbonyi Cyitabiriwe Bishimishije

Published

on

Umuhanzi nyarwanda usanzwe uririmba indirimbo zihimbaza Imana witwa Israel Mbonyi yabwiye Taarifa ko igitaramo yaraye akoreye muri Israel cyamushimishije cyane.

Avuga ko asanzwe akunda kiriya gihugu kubera ko ari igihugu cy’amateka ya Bibiliya, igitabo yubaha cyane.

Ni igitabo kandi akunda gukuramo inganzo akoresha ahimba indirimbo.

Amafoto y’igitaramo yakoresheje yerekana ko igitaramo cye kitabiriwe bishimishije.

Ni igitaramo cyitabiriwe kandi na Ambasaderi wa Israel mu Rwanda Dr Ron Adam.

Igitaramo cye cyabeye ku musozi wa Carmel, uyu ukaba uvugwa muri Bibiliya mu gitabo cy’Abami ba Mbere 18:20-39 ahavuga ko umuhanuzi Eliya yasenze Imana y’ukuri ikamwumva  umuriro ukamanuka ugatwika igitambo ibigirwamana bya Baal byari byananiwe gutwika.

Izi Baal zari zarazanywe Yezebeli wari umugore w’umwami Ahabu.

Mbonyi acuranga gitari

Ambasaderi wa Israel mu Rwanda Ron Adam

Avraham Tal umwe mu bahanzi bo muri Israel bakunzwe kurusha abandi

Igitaramo cyabereye ahitwa ku musozi wa Carmel

We na Tal baririmbye One Love

Mbonyi yabwiye Taarifa ko Israel ari igihugu akunda

Azataha taliki 24, Mata, 2022

Afite itsinda ririni ry’abahanzi bamuherekeje