Gicumbi: Ibilo Bine Bya Heroin Na Litiro Za Kanyanga Byangijwe

White powderlokking like cocain on dark brown empty Kitchen table

Mu Murenge wa Byumba mu Karere ka Gicumbi haherutse kwangirizwa ibiyobyabwenge birimo n’ibilo bine by’ikiyobyabwenge gikomeye kitwa Heroin.

Ibindi byangijwe ni ibilo 34  by’urumogi, udupfunyika 11,530 twarwo n’ibiti byarwo 158, litiro 235 za kanyanga  n’inzoga z’inkorano.

Ibi byose byangirijwe ku mugaragaro k’ubudatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’inzego z’ibanze zo muri kariya karere.

Iki gikorwa cyo kwangiza ibi biyobyabwenge n’inzoga zitujuje ubuziranenge cyabereye mu mudugudu wa Kinihira I, akagari ka Gisuna mu Murenge wa Byumba.

- Advertisement -

Batamuriza Alice, Umushinjacyaha mu rukiko rw’ibanze rwa Byumba, yibukije abaturage bari baje kureba iby’icyo gikorwa  ingaruka z’ibiyobyabwenge n’ibihano bahabwa bitewe n’ibikorwa bafatiwemo birimo n’igifungo cya burundu.

Yabagiriye inama yo kubizibukira.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gicumbi (DPC),   Senior Superintendent of Police (SSP) Thomas Twahirwa, yavuze ko ibiyobyabwenge byangijwe byafatiwe mu mirenge itandukanye mu mezi atandatu ashize.

Abantu 27 nibo babifatiwemo kandi ngo bagejejwe mu butabera.

Gicumbi ni kamwe mu turere gukoreshwa nk’inzira y’ibiyobyabwenge byinjizwa mu Rwanda bivanwa muri Uganda.

Ababizana binjirira mu Mirenge ya Kaniga, Cyumba, Miyove, Rutare na Nyankenke.

Amategeko y’u Rwanda ateganyiriza ibihano abatunga, abakwirakwiza n’abaresha ibiyobyabwenge.

Iteka rya Minisiteri y’ubuzima No.001/MoH/2019 of 04/03/2019 riteganya urutonde n’ibyiciro by’ibiyobyabwenge rishyira Kanyanga n’ibindi binyobwa byose bicuruzwa bidafite icyangombwa cy’ubuziranenge mu Rwanda mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge byoroheje mu gihe urumogi rufatwa nk’ikiyobyabwenge gihambaye.

Ingingo ya  263 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko; umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 5 ariko atageze kuri miliyoni 10 ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje n’igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 ariko atarenze miliyoni 30 ku biyobyabwenge bihambaye.

Urumogi rwinshi narwo rwangijwe
Kanyanga n’izindi nzoga z’inkorano yamenwe
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version