IVUGURUYE: Umunyarwanda Yaguye Mu Mpanuka Ya Volcano Yabereye Muri Uganda

Taarifa yamenye ko hari Umunyarwanda witwa Etienne( abo mu muryango we ntibifuza ko irindi rimenyekana) waguye mu mpanuka yakozwe na Bisi ya Volcano( ni ikigo gikorera mu Rwanda) yari ivuye i Kampala iza mu Rwanda ikagonganira  na bisi yo muri Kenya y’ikigo kitwa Oxygen KCU ahitwa Mbarara.

Abo mu muryango wa Etienne batubwiye ko yari avuyeyo aje kurira Ubunani mu iwe mu Murenge wa  Masaka mu Karere ka Kicukiro.

Hari amakuru avuga ko yahitanye barindwi ariko nta rwego rwa Leta ruragira icyo rubivugaho.

Abapfuye barimo n’abari batwaye ibi binyabiziga kandi andi makuru avuga ko abandi bantu 30 bahakomerekeye.

- Advertisement -

Kugeza ubu nta makuru y’uko hari Abanyarwanda bari bayirimo Taarifa yari yamenya.

Mbarara ni  agace gakunze kuberamo impanuka zikomeye kubera ko ari umurambi kandi muremure bityo abashoferi iyo bahageze bariruka cyane.

Iyo hagize igihungabanya imodoka ihita ikora impanuka kandi akenshi ziba zikomeye.

Icyakora umwe mu bakozi bakuru muri Volcano witwa Emery yatwemereye ko iyo mpanuka yabaye ariko ko ari buduhe amakuru arambuye mu gihe gito kiri imbere.

Turakomeza kubakurikiranira iyi nkuru..

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version