Umukecuru Rachel Nyiramandwa ‘Wakundaga’ Perezida Kagame Yatabarutse

Umukecuru Nyiramandwa Rachel usanzwe ari inshuti ya Perezida Kagame yatabarutse. Yazize uburwayi nk’uko amakuru Taarifa ifite abyemeza.

Ngo yari amaze iminsi  arwariye mu Bitaro bya  Kaminuza bya Butare

Umuyobozi w’Umurenge wa  Gasaka aho uyu mubyeyi yari asanzwe atuye witwa Boniface Nsabimana yaduhamirije aya makuru y’akababaro k’urupfu rw’uyu mubyeyi ariko avuga ko andi makuru arambuye atangwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe.

Rachel Nyiramandwa yabanaga n’umukobwa we nawe ukuze, wamwitagaho.

- Advertisement -

Nyiramandwa ari mu bantu bakuru bagaragaje uburyo Perezida Kagame yahaye icyerekezo gikwiye u Rwanda mu bihe byari bigoye ubu rukaba ruhagaze rwemye.

Apfuye afite imyaka 110 y’amavuko nk’uko bivugwa.

Muri Kanama, 2022 Perezida Kagame yasuye uyu mubyeyi baraganira.

Yabikoze mbere gato y’uko ajya kwakirwa n’abaturage bazindutse mu gitondo cya kare ngo bamwakirire kuri Stade ya Nyagisenyi.

Perezida Kagame yari aherutse kumusura iwe baraganira

Amafoto yasohowe ku mbuga nkoranyambaga yerekanaga uriya mubyeyi yambaye imyenda yera yicaye mu ruganiriro bigaragara ko yiteguye umushyitsi w’Imena.

Uyu mukecuru yigeze guhura na Perezida Kagame mu mwaka wa 2010.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version