Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Gicumbi: Impanuka Yitanye Abantu Batatu
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUmutekano

Gicumbi: Impanuka Yitanye Abantu Batatu

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 19 February 2025 10:00 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Fuso Mitsubishi ifite Plaque RAH 072G yavaga Gicumbi yerekeza Kigali yakoze impanuka ihitana abantu batatu barimo umubyeyi wapfanye n’umwana we yari ahetse.

Mu Mudugudu wa Gihira, Akagari ka Gaseke mu Murenge wa Mutete mu Karere  ka Gicumbi niho yaberereye ubwo iriya Fuso yashakaga kunyura ku ivatiri yo mu bwoko bwa Toyota Corolla ifite Plaque RAH 774 bigatuma igonga abaturage bari ku ruhande bitambukira.

Abapfuye ni batatu, umwe yari afite imyaka 29, undi afite imyaka 40 naho umwana wari uhetswe mu mugongo yari afite imyaka ine.

Uwo mwana yapfiriye kwa muganga aho yoherejwe ngo avurwe.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Abaturage bayibonye bavuga ko iriya FUSO yashakaga kunyura ku ivatiri bituma igonga abanyonzi bari batwaye amagare ku ruhande rw’umuhanda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mutete wabereyemo iyi mpanuka, Mwanafunzi Déogratias, yahamirije UMUSEKE iby’ aya makuru, avuga ko abakomeretse bahise bajyanwa kuvurwa mu buryo bwihuse.

Ati: “Ni impanuka yabaye ejo tariki ya 16, Gashyantare, 2025 saa mbili . Abantu batatu barapfuye, umwe yaguye aho impanuka yabereye abandi bari bagejejwe ku bitaro”.

Nawe yemeje ko  Fuso yagonze ivatiri, igonga abanyamaguru n’umunyonzi.

Avuga ko abakomeretse bari bari ku magare ari batatu, akemeza ko  hari  abandi batatu bari bari mu ivatiri iyi modoka yagoganye nayo nabo bakomeretse.

- Advertisement -
Iyi modoka niyo yateje ako kaga

Bahise bajyanwa ku bitaro bya Byumba, umwe muri bo ajyanwa ku bitaro bya Kigali, CHUK.

Mu minsi mike ishize mu Karere ka Rulindo mu Murenge wa Rusiga habereye indi mpanuka ikomeye yakozwe na bisi y’ikigo International yarenze umuhanda igwa mu kabande ihitana abantu 20 muri 50 barenga bari bayirimo.

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda risaba abashoferi kwirinda uburangare, rikabasaba kuryama bakaruhuka bihagije, bakareka gutwara ikinyabiziga mu gihe banyoye ibisindisha no kudaca ku bindi binyabiziga bahubutse…kuko ibyo byose biteza impanuka.

TAGGED:FUSOimodokaImpanukaIvatiri
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Menya Inzira Tour Du Rwanda 2025 Izacamo
Next Article Ni Bande Bagiye Kuganira K’Uguhagarika Intambara Ya Ukraine N’Uburusiya?
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Misa Ya Mbere Ya Papa Leo XIV Yasomewe Ku Mva Ya Papa Francis

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Zugarijwe N’Indwara Zikomeye

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Ubuhinde Na Pakistan Byambariye Intambara

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?